Musanze: Abana 6000 nibo barebwa n’ikingira rya kanseri y’umura

Abana b’abakobwa 6000 nibo barebwa na gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura, yibasira abagore, nyamara ngo ikaba ishobora kwirindwa igihe umwana w’umukobwa afashe urukingo rwayo hakiri kare.

Ubwo ikiciro cya kabiri cy’iyi gahunda cyatangiraga mu murenge wa Muko, akarere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki 23/05/2013, hagaragajwe ko Kanseri y’inkondo y’umura iterwa na virusi bita Human Papilloma yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Iyi virus kandi ngo rimwe na rimwe itera abagore indwara ya Kanseri y’umura, iyo batigeze bayikingirwa bakiri bato. Cyakora ngo iyo igaragaye hakiri kare iravurwa igakira, nk’uko byasobanuwe na Sibomana Hasani umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ikingira.

Abana bavuga ko uru rukingo rutabababaza ndetse biba bigaragara mu maso yabo.
Abana bavuga ko uru rukingo rutabababaza ndetse biba bigaragara mu maso yabo.

Yavuze kandi ko umuntu ufite iyi virusi nta bimenyetso akunze kugaragaza, ndetse ngo nta n’ubwo bihungabanya ubuzima bwabo.
Kuri ubu hari gukingirwa abana b’abakobwa biga mu wagatandatu w’amashuri abanza n’uwa gatatu w’ayisumbuye.

Nzigira Fidele, umuyobozi w’uburezi mu karere ka Musanze avuga ko mu karere kose, abana bagera ku bihumbi bitandatu aribo barebwa n’iyi gahunda y’ikingira izamara iminsi ibiri, ikaba iri kubera ku rwunge rw’amashuri rwa Kabere.

Igikorwa cyo gukingira kanseri y’inkondo y’umura cyatangiye mu mwaka wa 2011, aho hatangwa inkingo eshatu, umwana afata urukingo buri mezi atandatu, kugirango yizere neza ko ntaho azahurira n’iyi ndwara ibarirwa muri zimwe mu zihitana abagore benshi ku isi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka