Murunda: Bageze kuri 94% muri mitiweli babicyesha kwibumbira mu bimina

Ubuyobozi bw’umurenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro butangaza ko umubare w’abaturage bitabiriye ubwisungane mu kwivuza warazamutse babikesha gahunda yo kwibumbira mu bimina.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda, Butasi Jean Herman, yatangaje ko umubare w’abamaze kubona ubwisungane mu kwivuza ugeze kuri 94% by’abatuye umurenge wa Murunda.

Butasi Jean Herman yagize ati “twakanguriye abaturage kwibumbira mu bimina kuko ari bwo buryo twabonaga bworoshye kandi kugeza ubu byadufashije kuzamura umubare w’abafite ubwishingizi mu kwivuza”.

Abaturage bo bavuga ko iyi gahunda yabafashije kuko mbere wasangaga bibagora kubonera rimwe amafaranga, ariko ubu bagenda batanga duke duke kugeza umusanzu ugwiriye.

Aha umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda avuga ko biteguye gukomeza kuba hafi abaturage, babafasha mu kubakangurira kwitabira gahunda zatuma bagira ubuzima bwiza, kandi zibaganisha ku iterambere rirambye.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka