Muri 2021 nta Munyarwanda urwaye Hépatite C uzaba adafata imiti (MINISANTE)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko mu mwaka wa 2021 nta Munyarwanda urwaye umwijima wo mu bwoko bwa C (Hépatite C) uzaba adafata imiti.

Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko 2021 ntawe urwaye umwijima wa C uzaba atarabona umuti wawo
Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko 2021 ntawe urwaye umwijima wa C uzaba atarabona umuti wawo

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020 ubwo hatangizwaga gahunda yo gusuzuma no kuvura indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C, igikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Kabarore.

Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko Abanyarwanda 4% bashobora kuba bafite indwara z’umwijima.

Avuga ko benshi bafite izi ndwara bazigendana batabizi kuko umuntu ashobora kuyimarana imyaka igera kuri 20 nta kimenyetso bari bibonaho.

Avuga ko Leta yihaye gahunda yo kurandura indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C ku buryo bizagera mu mwaka wa 2021 nta Munyarwanda ufite uyu mwijima uzaba atarabona imiti yo kuyivura.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kurandura iyi ndwara mu Banyarwanda bose. Muri gahunda twihaye y’imyaka 2 yatangiye muri 2019, iteganya ko muri 2021 nta munyarwanda n’umwe ufite Virusi ya Hépatite C, waba utaragize amahirwe yo kubona imiti kandi akavurwa agakira.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, avuga ko kugira ngo kwisuzumisha no kuvura indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C bigere kuri benshi bisaba ubufatanye bw’inzego zose hakabaho no kwegereza abaturage iyi serivisi mu midugudu iwabo.

Asaba abayobozi mu nzego z’ibanze kugira iki gikorwa umuhigo bahereye mu isibo kugira ngo kigere kuri benshi kandi mu gihe gito.

Agira ati “Tubigire imihigo y’imirenge, akagari n’umudugudu, iyo mihigo ni iyihe, ni uguhiganwa kugira ngo turebe umudugudu, akagari n’umurenge uza kwesa umuhigo w’uko abaturage bawo bose baba bamaze kwisuzumisha.”

Umuyobozi w'ibitaro bya Ngarama n'uw'ikigo nderabuzima cya Kibondo bahawe ibikoresho byo gupima, bahabwa n'imiti
Umuyobozi w’ibitaro bya Ngarama n’uw’ikigo nderabuzima cya Kibondo bahawe ibikoresho byo gupima, bahabwa n’imiti

Igikorwa cyo gusuzuma no kuvura indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C cyateganyirijwe ingengo y’imari ya miliyoni 43 z’amadolari ya Amerika ariko ngo akaba ashobora kutazageraho bitewe n’uko hari abafatanyabikorwa biyemeje gufasha Leta muri iki gikorwa.

Gusuzuma no kuvura abagaragaweho umwijima wo mu bwoko bwa C bizajya bikorerwa ubuntu.

Kayisanabo Ernestine, umwe mu baturage bitabiriye ibi biganiro, avuga ko iki gikorwa kizitabirwa cyane kuko ubundi hari abatinyaga kwisuzumisha kuko n’ubundi basanze barwaye batabona ubushobozi bwo kugura imiti.

Ati “Hari abatinyaga kwisuzumisha kuko wasangaga bavuga ko n’ubundi basanze barwaye batabona ubushobozi bwo kugura imiti. Urumva rero bizitabirwa kuko bamenye ko imiti ari ubuntu.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko abantu miliyoni enye mu gihugu hose ari bo bagomba gusuzumwa, abagaragaweho uburwayi bw’umwijima wo mu bwoko bwa C bagahabwa imiti ku buntu.

Abaturage ba Gatsibo bavuga ko bagiye kwisuzumisha ku bwinshi kuko bamenye ko imiti itangirwa ubuntu
Abaturage ba Gatsibo bavuga ko bagiye kwisuzumisha ku bwinshi kuko bamenye ko imiti itangirwa ubuntu

Kuri ubu ngo abarenga miliyoni ebyiri ni bo bamaze kwisuzumisha.

Kuba iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Gatsibo ngo ni uko aka karere ari ko kaza ku isonga ku rwego rw’igihugu mu kugira iyi ndwara kuko ku bantu 90,806 bisuzumishije 2,544 basanze barwaye.

Kuri ubu abantu ibihumbi 20 ni bo bafata imiti y’umwijima wo bwoko bwa C ariko ngo intego bakaba bagomba kugera ku bihumbi 110.

Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo ngo ni zo zigaragaramo abantu benshi bafite umwijima wo mu bwoko bwa C.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka