Muhororo: Abaturage bishimiye ko begerejwe ubuvuzi bw’amaso

Abaturage bo mu karere ka Ngororero barishimira serivisi z’ubuvuzi bw’amaso zabegerejwe mu kigo Nderabuzima cy’akarere, nyuma y’igihe kinini aba baturage n’abandi bo mu turere baturanye badashobora kwivuriza amaso hafi.

Kuba abarwayi barakoraga urugendo rurerure bajya kwivuriza kubitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga, ni kimwe mubyo abaturage bivuriza kuri ibyo bitaro bavuga ko ari igisubizo kuba babonye iyo serivisi hafi.

Ibibazo bahuraga nabyo byari ukuba rimwe na rimwe badashobora kubona amacumbi bitewe n’umubare munini w’abagana ibyo bitaro byo mu karere ka Muhanga.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhororo buvuga ko kuba kuvura amaso byaratinze gutangira kuri ibyo bitaro, byatewe n’uko bari bagitegereje uburenganzira butangwa na Minisiteri.

Ubuyobozi buvuga ko babuhawe nta muturage wo mu gace ibitaro bya Muhororo bikoreramo wemerewe kujya kwivuriza i Kabgayi atoherejwe n’abaganga (Transfert).

Umusaza witwa Thaddee Ngirabatware wo mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero, atangaza ko yari amaze imyaka irenga ibiri yarabuze uko yivuza amaso kuko kujya kubitaro bya Kabgayi byari byaramunaniye, ariko ubu akaba agiye kwivuriza hafi yo murugo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka