Muhanga: Urubyiruko rusaga 100 rwapimwe ku bushake virus itera SIDA

Mu gikorwa cyo gushishikariza urubyiruko kwirinda SIDA no kubafasha kumenya uko bahagaze ku buryo bworoshye, tariki 03/06/2013, urubyiruko rusaga ijana rwo mu karere ka Muhanga rwipimishije ku bushake ndetse runagirwa inama.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko mu karere ka Muhanga, Josephine Umuhoza, cyateguye iki gikorwa avuga ko hari benshi iki gikorwa cyafashije kuko hari ababaga bafite ubumenyi buke kuri iki cyorezo hakaba hari n’abo bishoboka ko bari kwandura mu gihe cyose batari kubona ubusobanuro.

Urubyiruko rwemeye kwipimisha ku bushake.
Urubyiruko rwemeye kwipimisha ku bushake.

Rumwe mu rubyiruko narwo rutangaza ko iki gikorwa ari kimwe mu cyabafashije kumenya uko bahagaze kandi ngo hari ingamba bafashe.
Benshi mu rubyiruko batangaje ko iki gikorwa cyabaye imwe mu nzira zo gutinyuka kwipimisha kuko ngo akenshi batinya kijya kwa muganga kwipimisha cyangwa ahandi bapimira.

Uru rubyiruko rwanasabwe kwirinda inda zitateguwe kimwe n’ibiyobyabwenge cyane ko mu mujyi w’aka karere hakunze kuvugwa cyane ikibazo cy’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge ndetse rukanakora ibikorwa bitari byiza.

Habaye umupira w'amaguru wahuje umurenge wa Nyamabuye n'uwa Shyogwe.
Habaye umupira w’amaguru wahuje umurenge wa Nyamabuye n’uwa Shyogwe.

Iki gikorwa cyari cyahuje abantu bagera ku 1800, kikaba cyanabayemo imikino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe y’urubyiruko rwo mu mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe.

Ikipe y’urubyiruko rwa Nyamabuye yatshize iy’urwa Shyogwe penaliti 3-1 nyuma yo kurangiza umukino ari igitego 1-1 ku mpande zombi.
Ikipe yabaye iya mbere yahawe amafaranga ibihumbi 65 naho iya kabiri ihabwa amafaranga ibihumbi 55.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka