Impamvu yo kubura imwe mu miti ihabwa abarwayi ngo yaba iterwa no kuba Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ifitiye ibitaro bya Kabgayi ideni ry’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 500 yagombaga guha ibitaro ku bwisungane mu kwivuza atarishyurwa.

Iri deni ngo ryatumye ububiko bw’imiti buhungabana ndetse imyinshi irakendera kuko abarwayi benshi bategekwa kujya kwigurira imiti muri za Farumasi ziyicuruza, naho kwa muganga bagasuzuma gusa.
Ikibazo cyibazwa ni uko umwaka w’ingengo y’imari 2014/2015 urangiye iryo deni ritishyuwe, kandi mu ngengo y’imari izakoreshwa mu Karere ka Muhanga hatagaragazwa aho ayo mafaranga azava, niba azaba ikirarane cyangwa se azishyurwa ku bundi buryo.
Ubwo hamurikwaga ingengo y’imari izakorehswa mu mwaka w’ingengo y’imari 2015/2016, icyo kibazo cyabajijwe n’umwe mu bagize komite y’ubugenzuzi kuri ibi bitaro avuga ko Musenyeri Smaragade Mbonyintege yamutumye kubabariza icyo kibazo uko kizakemuka.

Harerimana Jean de la Providence uhagarariye sosiyete sivile mu Karere ka Muhanga yagize ati “Musenyeri yantumye ko mbabaze uko ibitaro bizishyurwa kuko ububiko bw’imiti bwarahagaze, kandi ndabona ntacyo mwavuze kuri ririya deni, ese bizagenda gute?”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yemeza ko ikibazo cy’ideni rinini MINISANTE ibereyemo ibitaro ryateje ikibazo cy’ibura ry’imiti.
Avuga ko kandi Minisiteri ubwayo nta mafaranga yari ifite umwaka ushize w’ingengo y’imari, hakaba hategerejwe niba hari ayo izabona noneho ikishyura ibitaro.

Avuga nk’utizeye neza igisubizo gifatika, yagize ati “Nibyo koko hari ikibazo kandi si gishya, amafaranga tugoma kuyahabwa na MINISANTE, ibigaragara umwaka ushize nta mafaranga yari ahari, ubwo ni ugukomeza gukora ubuvugizi yenda ibyo twananiwe umwaka ushze uyu mwaka bizashoboka.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi Dr. Patrique Muhoza, avuga ko nihatagira igikorwa ngo ibitaro byishyurwe, ikibazo gishobora gufata indi ntera, ariko akirinda kugaragaza ko ikibazo gikomeye kuko ahamya ko abarwayi benshi babonera imiti kwa muganga naho abakeya akaba ari bo bajya kwigurira imiti kuko hari kok itakiboneka ku bitaro.
Avuga kobakomeje gutegereza niba MINISANTE izishyura kuko ngo bababwira ko bari gushaka uburyo bwo kwishyura, cyakora ngo nta gihe kizwi iri deni rizaba ryishyuwe.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
yo ubwose baracyakira abarwayi ntamiti mnisante nirevuba itabare ubuzima bwabahagana rwose
yo ubwose baracyakira abarwayi ntamiti mnisante nigirevuba irengere ubuzima bwabahagana
Uyu mugabo HARERIMANA Jean de la Providence yaranyigishije kera ari cool. Biranshimishije kuba mubonye arya hit mu kinyamakuru!!! Naho abambuye Musenyeri bo mubamurekere azabafungira amasakaramentu
YOOOO! Ubwose abakozi baho bo baracyahembwa?