Muhanga: Abaturage biteze serivisi inoze ku bitaro bya Nyabikenke kubera Imbangukiragutara bahawe

Abaturage bo mu Mirenge igize igice cya Ndiza bivuriza ku bitaro bya Nyabikenke, baratangaza ko kwakira imbangukiragutabara yunganira iyari ihari, bizazamura serivisi yihuse ihabwa indembe zigana ibyo bitaro.

Abaturage biteze serivisi inoze ku bitaro bya Nyabikenke kubera Imbangukiragutara bahawe
Abaturage biteze serivisi inoze ku bitaro bya Nyabikenke kubera Imbangukiragutara bahawe

Ni ibitaro bishya bigezweho abaturage bubakiwe nyuma yo kubyemererwa na Perezida Kagame, ubu byatangiye kwakira abarwayi muri serivisi nyinshi zirimo no kubaga abagore igihe cyo kwibaruka, ariko bikaba byari bigifite ibibazo birimo n’imbangukiragutaba zidahagije.

Umwe mu babyeyi wo mu Murenge wa Kibangu waje kubyarira ku bitaro bya Nyabikenke avuga ko iyo ngobyi y’abarwayi igiye kubafasha kujya bagera kwa muganga batararemba, kuko kuba bari bafite imwe itwara abarwayi wasangaga hari aho itagera kubera kuyihamagara bagasanga yagiye ahandi.

Bavuga ko iyo ngobyi y'abarwayi igiye kubafasha kujya bagera kwa muganga batararemba
Bavuga ko iyo ngobyi y’abarwayi igiye kubafasha kujya bagera kwa muganga batararemba

Ati: "Icyo ndi kwishimira ni ingobyi yo gutwara abarwayi yahawe ibitaro byacu twahawe na Muzehe wacu Paul Kagame, kuko ubu twari dufite ikibazo cyo kuba iyari ihari kubera ko ari imwe kuyihamagara ngo ize gutwara umurwayi ku kigo nderabuzima cyacu wasangaga itaboneka kubera kujya ahandi".

Undi mubyeyi nawe wivuriza ku bitaro bya Nyabikenke, avuga ko byari bitoroheye umurwayi urembye kubona ikimugeza ku bitaro ku buryo bitabazaga za moto kandi zitabereye gutwarwa indembe.

Bavuga ko bitajyaga byoroha kugeza kuri ibi bitaro umubyeyi wabaga agiye kwibaruka
Bavuga ko bitajyaga byoroha kugeza kuri ibi bitaro umubyeyi wabaga agiye kwibaruka

Aragira ati: "Mu by’ukuri iki gice dutuyemo cya ndiza ni kinini cyane kuburyo imbangukiragutabara imwe itashoboraga kukigeramo cyose, hari igihe umujyanama w’Ubuzima yayihamagaraga ugasanga ntibonetse yagiye kuzana umurwayi nko mu Murenge wa Nyabinoni bikarangira bamuzanye mu ngobyi ya gakondo bamuhetse n’amaguru kandi urugendo ari rurerure".

Ati: "Ndishimye kandi ibyishimo ndabikesha muzehe wacu warebye ko kujya kwivuriza i Kabgayi ari kure, akaduha ibitaro none akaba ageretseho no kuduha ingombyi itugeza kwa muganga nakomeze kutugezaho ibyiza twe abatuye mu misozi ya Ndiza natwe turamushyigikiye".

Umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Nyabikenke, Dr. Nkikabahizi Fulgence
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyabikenke, Dr. Nkikabahizi Fulgence

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyabikenke, Dr. Nkikabahizi Fulgence, avuga ko imbangukira gutabara bahawe kubitaro, ari igisubizo ku barwayi wasanganga baturuka mu bice by’inyuma y’imisozi ya Rongi.

Avuga ko bafite gahunda yo kuyigumisha ku kigonderabuzima cya Gasave kiri mu Murenge wa Kibangu, noneho aho kugirango ijye iva ku bitaro ijya kuzana umurwayi, ahubwo ijye izana umurwayi iturutse muri ibyo bice.

Agira ati, "Ubu twari dufite ikibazo cy’abarwayi bava inyuma y’iriya misozi miremire, kuburyo iyi mbangukira gutabara duhawe, tugiye kuyohereza ku kigonderabuzima cya Gasave noneho aho kugirango ijye iva hano ijya kuzanayo umurwayi ahubwo ijye imuturukanayo imuzana hano kugirango ibe hafi muri biriya bice by’inyuma y’imisozi".

Imbangukiragutabara bahawe bayitezeho kunoza serivisi z'ibitaro
Imbangukiragutabara bahawe bayitezeho kunoza serivisi z’ibitaro

Uyu muyobozi w’ibitaro bya Nyabikenke akomeza avuga ko usibye iyi mbagukira gutabara bahawe ije inasanga iyo bahawe mu kwezi kwa Gicurasi 2024, bategereje n’izindi ebyiri bazahabwa mu minsi iri imbere, zose zikazaza mu rwego rwo gukomeza kwegereza serivice z’ubuvuzi abatuye Imirenge y’akarere ka Muhanga, iyo mu karere ka Kamonyi n’iyo mu karere ka Gakenke bivuriza ku bitaro bya Nyabikenke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka