Muhanga : Abaturage basaga ibihumbi 11 bivuje indwara ziterwa n’isuku nke muri 2013
Abarwayi babarirwa mu bihumbi 40 bivuje mu karere ka Muhanga mu mwaka w’ingengo y’imali 2013/2014 abasaga ibihumbi 11 muri bo bari barwaye indwara ziterwa n’isuku nke, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Uyu mubare ngo ushobora kugabanuka igihe cyose abantu bafatanya kumva ko isuku yagirwa umuco aho kuba amabwiriza. Ibi biravugwa mi gihe Abanyarwanda babarirwa muri miliyoni ebyiri bakiri munsi y’umurongo w’ubukene, bigatera benshi kwibaza uko isuku yabageraho.

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Nyarutovu mu kagali ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko isuku idashoboka mu gihe aho batuye hameze nabi, Mukarutanga Adela avuga ko atuye mu nzu imeze nabi ku buryo bitamworohera kugira isuku kandi iyo imvura iguye anyagirwa.
Uyu muturage agira ati, "Amazu yacu ameze nabi ntaterambere dufite nonese ibyo by’amasuku mutubwira twabigeraho gute nta terambere?"
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza Mme Mukagatana Fortune avuga ko umukene wese bitavuze ko agira umwanda kuko hari n’abatuye nza kandi bifashije bafite umwanda, ari naho ahera vuga ko ababishoboye bagombye kubigira umuco.

Uyu muyobozi agira ati "Ntabo tugomba kuvuga ngo isuku ishinzwe runaka nk’umuyobozi ahubwo ni iya twese, usanga hari umuntu uba wubatse inzu agashyiramo ibyangombwa byose ariko nyuma y’umwaka wareba uko bisa ukumirwa."
Mukagatana avuga ko kugira isuku n’ubukene bitandukanye kuko usanga hari abakene babigize bagira isuku n’ubwo ubukene bushobora kugira uruhare ku isuku nke ariko ntabwo umukene ari Umunyamwanda.
Umukozi w’akarere ushinzwe ubuzima Kamana Sostene, avuga ko abagabo bagomba kugira uruhare mu kugira isuku mungo zabo. Kuko mu ndwara zibasiye abanyamuhanga indwara zikururwa n’umwanda ziza ku mwanya wa gatatu mu zavuwe nyuma y’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero na malaliya.
Uyu mukozi avuga ko isuku ishingiye ku rugo ari imwe mu nzira zigiye gushyirwamo imbaraga kugirango babashe guhashya indwara zikururwa n’umwanda.
Kamana akavuga ko mu igenamigambi ry’akarere ahahurira abantu besnhi hagiye kujya hatangwa ibiganiro bishishikariza abaturage kugira isuku, hashyirwaho kandagira ukarabe, isuku yo mu bwiherero, isuku yo mu buriri, kugira ubwiyuhagiriro kuri buri rugo, ibi byose ngo abagabo baramuka babigize ibyabo bakabigenzura mu ngo zabo byatanga umusaruro.
Hifashishijwe club z’isuku n’ibiganiro by’umugoroba w’ababyeyi kandi ngo hazaganirwa cyane ku isuku ishingiye ku rugo.
Cyakora ngo ni nangombwa ko abajijutse bagira isuku ihagije kugirango babere abaturage urugero kuko ngo usanga nko mu bigo nderabuzima hari aho batagira isuku, cyane cyane ku barara amazamu usanga aho barara batahagirira isuku.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|