Mubyeyi utwite, iyi myitwarire yatuma urwara ‘Kujojoba’

Impuguke mu buvuzi zemeza ko ababyeyi babyarira mu ngo cyangwa mu nzira berekeza kwa muganga ari bo bakunze gufatwa n’indwara yo kujojoba (Fistula), kubera kubyara bigoranye cyane.

Dr Mutaganzwa uyobora ibitaro bya Kibagabaga agira inama ababyeyi yo kugira umuco wo kubyarira kwa muganga kuko ari byo bizabarinda Fistula
Dr Mutaganzwa uyobora ibitaro bya Kibagabaga agira inama ababyeyi yo kugira umuco wo kubyarira kwa muganga kuko ari byo bizabarinda Fistula

Ibyo bivugwa mu gihe ku bitaro bya Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, harimo kubera igikorwa cyo kubaga mu rwego rwo kuvura abagore bamaranye igihe iyo ndwara, bakaba barimo kuvurwa ku buntu n’inzobere z’abaganga 34 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva ku itariki 5 kuzageza ku ya 16 Gicurasi 2019.

Dr Mutaganzwa Avite, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibagabaga, asobanura uko iyo ndwara ifata umubyeyi n’ingaruka bimugiraho.

Agira ati “Iyi ndwara ni ibikomere umubyeyi agira mu gihe arimo kubyara, hagakomereka uruhago cyangwa ahanyura umwanda munini (rectum) iyo umwana asohoka cyane cyane iyo ari munini, agasiga ahakomerekeje. Icyo gihe inkari zigera mu ruhago zigahita zikomeza, umubyeyi akazumvira mu myenda”.

“Iyo hakomeretse ahanyura umwanda munini, icyo gihe iyo uwo mwanda uje uhita unyura mu gitsina, bigatera umwanda kuko ubundi umuntu yituma ari uko abishatse. Bituma agira ubuzima bubi kubera guhorana ipfunwe”.

Yongeraho ko umubyeyi uwo ari we wese ashobora gufatwa n’iyo ndwara iyo ahuye n’icyo kibazo, ariko ahanini ngo yibasira abatabyarira kwa muganga n’abakobwa babyara bakiri bato kuko baba bafite mu matako hatoya, umwana agatambuka abyigana akaba yabakomeretsa.

Dr Mutaganzwa agira inama ababyeyi bose yo kubyarira kwa muganga kandi bakahagera batarananirwa ndetse bakaba baranipimishe nibura inshuro enye, bityo bakabyazwa n’abaganga babizobereyemo bakabyara neza. Ubwo ngo ni bwo buryo bwonyine bwo kwirinda iyo ndwara.

Uwo muganga avuga kandi ko iyo ndwara ishobora gucika mu Rwanda ikaba amateka mu gihe ababyeyi bose bitabiriye kubyarira kwa muganga kuko ahanini iterwa n’uko kubyara bitagenze neza.

Hamaze kuvurwa ababyeyi 900

Kuva abo baganga batangira kuza muri 2010 kubera ubufatanye bafitanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ndetse n’ibitaro bya Kibagabaga, bakaba baza gatatu mu mwaka, ngo hamaze kuvurwa ababyeyi 900.

Abo bavuwe ngo bagaruye icyizere cy’ubuzima kuko ubundi babaga barihebye bitewe n’imibereho mibi babagamo nk’uko Dr Mutaganzwa abivuga.

Ati “Abo baganga bagaruriye icyizere cyo kubaho ababyeyi benshi kuko ugize ikibazo cya Fistula akenshi yiheba kubera umwanda mukuru n’umuto isohoka igihe ishakiye, bigatuma ahora yibinze, akagira impumuro itari nziza. Hari rero benshi imiryango yabo itererana, bakabaho nabi ariko ubu byarashize”.

Uwarwaye iyo ndwara akenesha umuryango

Umwe mu babyeyi bavuwe iyo ndwara igakira yari ayimaranye imyaka ibiri witwa Mukakirezi Liberata wo mu Karere ka Gatsibo, ahamya ko iyo ndwara ikenesha umuryango.

Ati “Mu kwa mbere kwa 2017 nibwo nafashwe n’iyi ndwara nyuma yo kugira ibibazo mbyara imbyaro ya karindwi ndetse n’umwana avuka yapfuye. Natangiye kwivuza ahantu hatandukanye sinakira, mu kwa 10 kwa 2018 nibwo nabagiwe hano ku bitaro bya Kibagabaga, ubu narakize”.

“Muri iyo myaka ibiri sinabashaga guhinga kandi ari byo byari bidutunze bituma ubukene buba bwinshi kubera ko urwaye kujojoba akenera ibintu byinshi byo kwiyitaho. By’amahirwe umugabo wanjye ntiyantaye ariko abana bavuye mu ishuri kubera ubwo bukene bajya kumufasha guhinga”.

Uwo mubyeyi w’imyaka 39 y’amavuko ashimira cyane Leta y’u Rwanda yatumye abo baganga baza kubavura, akaba yarakize neza, ndetse ngo akaba afite n’icyizere cyo kongera kubaho neza.

Abaganga b'inzobere baravura ku buntu ababyeyi indwara yo kujojoba
Abaganga b’inzobere baravura ku buntu ababyeyi indwara yo kujojoba

Akangurira kandi abandi babyeyi kugira umuco wo kwipimisha kenshi kwa muganga iyo batwite kandi ntibatinde kujyayo mu gihe bumva bagiye kubyara kuko ngo ari byo bizabarinda iyo ndwara.

Ababyeyi bavurwa kujojoba muri iyo gahunda itegurwa n’ibitaro bya Kibagabaga nta kindi basabwa uretse kuhagera kuko bafashwa kubaho mu minsi bahamara, bagahabwa ibyo kurya ndetse banataha bagahabwa amafaranga y’urugendo.

MINISANTE mu ishami ryayo rikurikirana iby’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, ivuga ko kuva muri 2005 kugeza mu ntangiriro za 2018, abagore 3,600 bavuwe indwara yo kujojoba.

Ubushakashatsi buvuga ko kujojoba ari indwara yica kuko hari ubwo ivurwa ntikire kubera uburemere bw’ibisebe no kwivuza bitinze. Gusa ngo umuntu ashobora kubana na yo igihe kirekire.

Impamvu zatera indwara yo kujojoba

Minisiteri y’Ubuzima, isaba ababyeyi batwite ko bajya bitabira kujya kwa muganga kwipimisha nibura inshuro eshatu, mu gihe umubyeyi utwite yitabiriye iyo gahunda yo kwipimisha, bifasha ubuzima bwe ndetse n’ubw’umwana atwite.

Mu gihe umubyeyi utwite atitabiriye gahunda yo kwipimisha aba ashyira ubuzima bwe mu kaga ataretse n’ubw’umwana atwite, kuko hari ibibazo biba bishobora kugaragara mu gihe yagiye kwipimisha, abaganga bakamufasha bigakemuka, nyamara mu gihe atipimishije ngo bimenyekane afashwe kare, bikaba byamuteza ingorane zishobora no kumuhitana.

Mu ngaruka zitandukanye umubyeyi utwite utitabira gahunda yo kujya kwa muganga ashobora guhura na zo nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ubuzima, harimo n’indwara yo kujojoba(Fistula).

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Internet www.unfpa.org , indwara yo kujojoba cyangwa ‘fistula’ ni indwara iterwa n’imwe mu mpanuka zijya zibaho mu gihe umubyeyi abyara, kandi ikaba igira ingaruka z’igihe kirekire mu gihe atavuwe.

Ubundi iyo mpanuka ibaho, igatera indwara yo kujojoba, iterwa no kuba umubyeyi yagiye ku bise ajya kubyara, akabimaraho igihe kirekire ntabone ubutabazi bw’abaganga ku gihe, bikaza kurangira imikaya iba hagati y’inzira umwana anyuramo n’uruhago rw’inkari ndetse n’urura runini yangiritse igacika, nyuma inkari n’umwanda ukomeye, bikazajya bisohokera mu nzira imwe, kandi uwo wagize ikibazo ntaba ashobora kubigenzura.

Mu mpamvu zitandukanye zitera iyo mpanuka yo kwangirika k’uruhago rw’inkari ndetse n’urura runini, ari byo bikomokaho indwara yo kujojoba, hari ibise bimara igihe kirekire cyane, umubyeyi ntatabarwe ku gihe. Ibyo hari ubwo biterwa n’uko umubyeyi yabyariye ahatari kwa muganga,yaba mu rugo cyangwa se mu nzira ajya kwa muganga.

Kutabyarira kwa muganga biteza ibyago byo kurwara ‘Kujojoba’

Ubundi icyo kibazo nticyagombye kubaho mu gihe umuntu ari kwa muganga, nk’uko tubikesha ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA), Fistula ishobora kwirindwa rwose, kuko iyo umubyeyi ari kwa muganga, akajya ku bise mu gihe runaka, nyuma bakabona ko hari impamvu zituma adashobora kubyara mu buryo busanzwe, icyo gihe barabihagarika, bityo bakaramira umwana na nyina, ndetse n’iyo fistula ntishobora kubaho.

Izindi mpamvu zishobora gutera ‘fistula’ nk’uko tubikesha urubuga www.opfistula.org, uretse uko gutinda ku bise, cyane umubyeyi agerageza gusunika umwana ngo avuke nyamara ntasohoke bitewe n’impamvu zinyuranye, nko kuba umwana atari mu nzira yo kuvuka neza, cyangwa se agatangira kuvuka nyuma intugu ze zigahagama, cyangwa akaba afite ibiro byinshi ku buryo atavuka mu buryo busanzwe.

Hari kandi no kuba hari ababyeyi batwite badashobora kubona ubutabazi bwo kwa muganga burimo kubabaga mu gihe bibaye ngombwa cyangwa se byanakorwa bigakorwa nabi bitewe n’ibikoresho bidahagije cyangwa se ubumenyi budahagije bw’ababikora, bityo kubagwa ubwabyo bikaba byaviramo umubyeyi kurwara fistula.

Indi mpamvu ishobora gutera fistula ni igihe umubyeyi yageze kwa muganga, ariko umuganga wamwakiriye ntashobore kumenya ko umubyeyi akurikirana adashobora kubyara bisanzwe, bityo agatinda gufata umwanzuro wo kumubaga ngo amukuremo umwana, cyangwa se ngo yoherezwe ku bitaro bibishoboye hakiri kare mu gihe abona ko we atabifitiye ubushobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka