Mu Rwanda huzuye ikigo gikora inyunganirangingo n’insimburangingo

Tariki ya 18 Mata 2019, i Gahini mu Karere ka Kayonza hazatahwa ku mugaragaro ikigo gikora inyunganirangingo n’insimburangingo zigenerwa abafite ubumuga.

Ni ikigo cyubatswe n’umuryango Christian Blind Mission (CBM), ku bufatanye n’itorero ry’Abangirikani, Diyoseze ya Gahini, cyubakwa hafi y’ibitaro bya Gahini.

Icyo kigo gifite ubushobozi bwo gukora ubwoko 320 bw’inyunganirangingo n’insimburangingo.

Ni ikigo kandi gishobora gucumbikira mu bitaro abantu 46, ndetse no gusuzuma abantu 25 buri kwezi bivuza bataha.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro Inama y’abafite ubumuga, Umuryango CBM na Diyoseze y’Abangirikani ya Gahini bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri 02 Mata 2019.

Eugenie Mukakagwera (wa kabiri iburyo) uyobora CBM mu Rwanda
Eugenie Mukakagwera (wa kabiri iburyo) uyobora CBM mu Rwanda

Umuyobozi ushinzwe kubakira ubushobozi abafite ubumuga mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga, Oswald Tuyizere, avuga ko ubusanzwe ikibazo cy’insimburangingo cyari gihangayikishije mu Rwanda kuko zitakundaga kuboneka, ndetse zaba zinabonetse zikaba zihenze.

Tuyizere avuga ko ubwo iki kigo cyabonetse, abafite ubumuga bakeneye inyunganirangingo n’insimburangingo bazabasha kubona aho bazigurira, kandi ko hariho gahunda y’uko n’abafite ubushobozi buke bazibona binyuze muri gahunda z’ubufasha zitandukanye, ndetse no muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Rimwe na rimwe ntabwo ziboneka, n’iyo zibonetse ziza zihenze. NCPD nk’urwego rwa Leta rushinzwe gukorera ubuvugizi abafite ubumuga, twagerageje gukangurira Abanyarwanda bose bakeneye insimburangingo n’inyunganirangingo kuza kuzishaka, haba abifite n’abatifite.

Abifite bashobora kuzigura ku buryo bworoshye, ariko n’utabasha kubona ubushobozi tumufasha binyuze mu karere bakayimugurira, ndetse by’umwihariko hari n’abo tuziha binyuze muri gahunda y’ubufasha twashyizeho kugira ngo ba bandi bakennye cyane babashe kuzibona.

Ubu tuvugana kandi twagira ngo tubamenyeshe ko zisigaye zitangwa hashingiwe ku bwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), kugira ngo ba bandi batishoboye babashe kuzibona.”

Butera Fidèle ushinzwe gukora insimburangingo muri Gahini rehabilitation Center avuga ko bakora ubwoko 320 bw'insimburangingo
Butera Fidèle ushinzwe gukora insimburangingo muri Gahini rehabilitation Center avuga ko bakora ubwoko 320 bw’insimburangingo

Umukozi ushinzwe gukora insimburangingo muri Gahini Rehabilitation Center, Butera Fidèle, avuga ko inyunganirangingo bakora ihendutse muri iki kigo igura amafaranga ibihumbi bine y’u Rwanda (4000Frs), naho insimburangingo ihenze ihakorerwa ikaba igura miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (7,00,000 Frs).

Musenyeri Alexis Birindabagabo uyobora Diyoseze ya Gahini mu itorero Angilikani mu Rwanda, ari na ryo rihagarariye ibitaro bya Gahini, avuga ko iki kigo kuva cyatangira uretse serivisi yo gukora inyunganirangingo n’insimburangingo, kinatangirwamo izindi serivisi nko kubaga amagufa, gukora ubugororangingo, n’izindi.

Musenyeri Birindabagabo kandi anagaruka kuri serivisi yo gukora udukweto bambika abana bavutse bafite ibirenge bitambamye bigasubira ku muringo, akanahamagarira ababyeyi bose bafite bene abo bana kugana iki kigo.

Ati “Iki rero ni ikintu abanyarwanda bose bakwiye kumenya, bakamenya ko hano hari inkweto, niba umubyeyi abyaye umwana akabona uturenge twe ntitumeze neza, agahita yihutira kugera hano i Gahini bakamuha utwo dukweto akaba abonye umugisha wo kugenda nk’abandi”.

Umuyobozi w’umuryango CBM mu Rwanda, Eugenie Mukakagwera, avuga ko uretse ibi bikorwa by’ubuvuzi ku bafite ubumuga, uyu muryango unafite gahunda yo gukomeza gukora ubukangurambaga ku muryango nyarwanda, mu rwego rwo kudaheza abantu bafite ubumuga.

Inyubako z’ikigo cya Gahini gikora inyunganirangingo n’insimburangingo, zuzuye zitwaye miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, hatabariwemo ibikoresho byashyizwemo.

Imibare y’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, igaragaza ko ubu habarurwa abafite ubumuga 446,453, hatabariwemo abana bari munsi y’imyaka itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Narinkeneye poteze yakaguru mfite umwana baciyakaguru kumpuza nuzikora mwabamukoze ndashimira akurumeza mubamutugezsho itiki27/10/2022 ntuye NYABIHU KABATWA

Bamporineza Theogenee yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

Narinkeneye poteze yakaguru mfite umwana baciyakaguru kumpuza nuzikora mwabamukoze ndashimira akurumeza mubamutugezsho itiki27/10/2022 ntuye NYABIHU KABATWA

Bamporineza Theogenee yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

Nonex mwamuza nabacuruza imbango ko nzikeneye cyane 0780173645

Mutuyimana eric yanditse ku itariki ya: 16-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka