Mu Rwanda hategerejwe imbangukiragutabara zigera kuri 200 - MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza korohereza abagera kwa muganga bakoresheje imbangukiragutabara, hamaze gutumizwa izigera kuri 200.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko uyu mwaka uzajya kurangira ikibazo cy'ubuke bw'imbangukiragutabara cyabaye amateka
Minisitiri Nsanzimana avuga ko uyu mwaka uzajya kurangira ikibazo cy’ubuke bw’imbangukiragutabara cyabaye amateka

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ku munsi wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, mu kiganiro yagezaga ku bayitabiriye ndetse n’Abanyarwanda bo mu bice bitandukanye bari bayikurikiye, ku ishusho y’uko urwego rw’ubuzima ruhagaze, by’umwihariko kuri serivisi zitangirwa muri urwo rwego.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko serivisi y’ubutabazi ku bagera kwa muganga, itaragera ku rwego rwiza, kubera ko hakirimo byinshi byo gukora, ariko hari n’ibyamaze gutangirwa.

Ati “Nko mu Mujyi wa Kigali bashobora kuba barabonye impinduka nto cyane, mu bijyanye n’imbangukiragutabara, uburyo igera k’uyihamagaye. Ubundi tuba twifuza ko yagera ku muntu mu minota itarenze 10, yakabya bikaba 15 bitewe n’aho uyihamagaye aherereye, ni yo ntego yacu, kandi hari hamwe bitangiye gukunda, igashyirwamo ikoranabuhanga, ariko mu gihugu hose dufite imbangukiragutabara 210 gusa, ubundi dukeneye nibura 500.”

Akomeza agira ati “Inkuru nziza ni uko hari imbangukiragutabara nibura 200 dutegereje muri aya mezi ari imbere, zamaze gutumizwa, ndetse iza mbere zikaba zaramaze kugera mu gihugu, ku bufatanye na Imbuto Foundation. Iza mbere ziratangwa kuri uyu wa kane ku bitaro byihutirwa, izindi zizagenda zikurikira, ku buryo uyu mwaka uzarangira nta kibazo cy’imbangukiragutabara kikiri mu Rwanda.”

Minisitiri Nsanzimana avuga ko nyuma yo kubona izo mbangukiragutabara, bazahita binjira mu cyiciro cyo kureba uko zakoreshwa neza, ku buryo uyihamagaye ayibona.

Ati “Uyihamagaye ayibone, hajemo ikoranabuhanga, umenye aho iherereye, ushobora kubireba kuri telefone yawe, ushobora ndetse no kubibona mu rindi koranabuhanga. Ibyo biraza gutuma wa muturage ukeneye serivisi ayibona koko, uri mu rugo agahamagara ubutabazi akabubona, ndetse na ba baganga b’inzobere kuko bazaba barangiza bakwira hose, umuturage akabona serivisi.”

MINISANTE igaragaza ko ahantu hakiri imbogamizi ari ku mubare w’abaganga ukiri muto, kubera ko nibura abaganga bane baba bagomba kwita ku barwayi igihumbi, mu gihe uyu munsi mu Rwanda umuganga umwe ari we wita ku barwayi igihumbi, ariko ngo hari ikirimo gukorwa ku buryo nibura mu gihe cy’imyaka ine, icyo kibazo nacyo kizaba cyamaze kuba amateka.

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka