Mu Rwanda hari abaganga babiri gusa bakora ‘Plastic Surgery’

Kubaga umuntu bagasubiza umubiri aho wavuye,cyangwa ubusembwa buri ku mubiri (Plastic Surgery) kubera impamvu zitandukanye bikorwa n’abaganga babiri gusa mu Rwanda.

Dr Theobald Hategekimana, umuyobozi wa CHUK.
Dr Theobald Hategekimana, umuyobozi wa CHUK.

Byatangajwe na Dr Theobald Hategekimana, umuyobozi w’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, kuri uyu wa 14 Nzeli 2017, avuga ku Baganga umunani b’abanyamahanga bari mu Rwanda bavura ubwo burwayi ku buntu.

Dr Hategekimana yavuze ko ari amahirwe akomeye kubona abo baganga kuko bahita bavura abantu benshi icyarimwe.

Yagize ati “Iki ni igikorwa cyiza kuko abantu bavurwa baba bafite ibibazo bikomeye. Umuntu ashobora kuba yaravunikiye igufa mu mpanuka ariko n’inyama ikagenda.

Bisaba rero kuvura igufa no gushaka inyama isimbura iyavuyeho yo kuryorosa umubiri ugasubirana, ni ubuvuzi bwo mu rwego rwo hejuru bukenera impuguke nyinshi.”

Reverand Osée Ntavuka, Umuyobozi w'umuryango Rwanda Lagacy of Hope, uzana abo baganga.
Reverand Osée Ntavuka, Umuyobozi w’umuryango Rwanda Lagacy of Hope, uzana abo baganga.

Yongeraho ko mu Rwanda abaganga bashobora kubikora ari babiri gusa, uri CHUB n’uri ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal,ngo bakaba badahagije.

Nyiransabimana Florence ukomoka muri Rulindo ufite umwana wari umaze kubagwa ikibyimba ku rutugu ku nshuro ya kane, ngo yizeye ko azakira.

Uyu mwana wabazwe ikibyimba ngo yizeye gukira.
Uyu mwana wabazwe ikibyimba ngo yizeye gukira.

Ati “Ni ikibyimba kizanye ku rutugu, kikanyunyuza umwana, akabura amahoro. Iyi ni inshuro ya kane akibazwe, umubiri wari warashizeho, gusa ubu ndabona yagaruye akajisho ntangiye kwizera ko azakira.”

Mushimiyimana Dancilla wavukanye ubumuga bw’amano bumubangamiye, ngo yizeye ko azakira nibamugeraho akabagwa.

Abaganga bari mu gikorwa muri CHUK.
Abaganga bari mu gikorwa muri CHUK.

Ati “Navukanye ubumuga bw’amano, uko nkura nabwo ni ko bwiyongera kuko ubu sinambara ikweto, ndacumbagira mbese birambangamiye. Ntegereje ko aba bagiraneza bambaga kandi nizeye ko nzakira nkagenda neza nk’abandi.”

Reverand Osée Ntavuka, Umuyobozi w’umuryango Rwanda Lagacy of Hope wazanye abo baganga, avuga ko icyo gikorwa ari ubufasha bw’aba bagiraneza.

Uyu nawe ategereje kubagwa.
Uyu nawe ategereje kubagwa.

Ati “Iki gikorwa cyatangiye muri 2012, icyo gihe bari abaganga babiri gusa ariko ubu dufitse itsinda ry’abantu 50 biyemeje gutanga ubu bufasha.

Baraza bakavura ku buntu, bagasangiza ubumenyi abaganga b’Abanyarwanda, kandi n’ibikoresho bazanye bakabisigira ibitaro bakoreyemo.”

Ubwo buvuzi ngo bumaze kugera ku bantu basaga 600 kuva bwatangira kandi ngo buzakomeza. Biteganijwe ko no muri Werurwe 2018 hazaza abaganga 38, bazavura indwara zitandukanye mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MWARAMUTSE, MUBYUKURI NIGIKORWA CYIZA KUBANYARWANDA, MWARAKOZE. MUDUFASHE NANONE USHAKA KUZA KWIVUZA YANYURA MUZIHE NZIRA?

NTEZIMANA FAUSTIN yanditse ku itariki ya: 16-09-2017  →  Musubize

Mwambarije niba bamvura ko maranye ubumuga bwo kutumva imyaka hafi 15 kdi bwaje nkuze kuko ubu mfite 36? kigalitoday mubamboneye mwakoresha address irimo hano cg n’abandi mwese kuri 0788 884 776 (Sms&WhatsApp). Murakoze!

Blessed yanditse ku itariki ya: 15-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka