Mu Rwanda haracyari ikibazo cy’abita ku mashini zo mu buvuzi
Abaganga bigenga bavuga ko imashini zifashishwa mu buvuzi zihenze, no kuzikora zapfuye bigahenda cyane kuko mu Rwanda nta babizi bahari, bigatuma zitaboneka henshi bityo serivisi zo kuvura zigahenda.

Kubera uko guhenda kwazo, izo mashini akenshi uzisanga hake mu bitaro bya Leta kandi na ho iyo hagize igira ikibazo hashira igihe kinini idakora, kuko bisaba kubanza guhamagaza uzaza kuyikora uturuka hanze, bigatuma hari abatabonera serivisi igihe.
Dr Emmanuel Rudakemwa uyobora Urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo, avuga ko icyo ari ikibazo gikomeye, bisaba ko cyashyirwamo ingufu ngo gikemuke.
Agira ati “Guhenda no kwita ku mashini (service) zikoreshwa mu buvuzi ni ikibazo gikomeye mu Rwanda kuko bituma ubuvuzi nabwo buhenda. Urugero nka ‘Scanner’ iyo wayiguze, kuyitaho bisaba umuntu wo mu ruganda rwayikoze kuko mu Rwanda nta babizi bahari”.

Arongera ati “Ibyo bituma wishyura nibura ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika buri mwaka (miliyoni 90Frw). Bisaba rero igishoro kiri hejuru kitabonwa na buri wese, ari yo mpamvu izo mashini akenshi uzisanga mu bitaro bya Leta”.
Abo baganga bavuga ko ibyo bituma abazikenera bahendwa, urugero nk’imashini ikora ‘dialyse’ (ifasha abantu bafite impyiko zidakora), ngo kuyijyaho rimwe umuntu yishyura ibihumbi 100Fw, kandi ufite icyo kibazo ajya kuri iyo mashini nibura gatatu mu cyumweru.
Dr Muyombano Antoine uyobora Ihuriro ry’abaganga bigenga (RPMFA), avuga ko kugira ngo ibyo bikemuke ari uko Banki zabashyiriraho umwihariko ku nguzanyo ihabwa abari muri izo bizinesi.

Ati “Gushora imari muri uyu mwuga wacu bisaba amafaranga menshi, twifuza rero ko habaho umwihariko tukoroherezwa kubona inguzanyo z’igihe kirekire.
Ababishinzwe badukorera ubuvugizi ku buryo n’inyungu ku nguzanyo igabanuka, tukabasha kugura izo mashini kuko twebwe inyungu yacu iboneka bitinze”.
Bamwe mu batumiza izo mashini bazicuruza mu Rwanda na bo bavuga ko zihenze, nk’urugero imashini ya Scanner ikenerwa cyane, ubwoko bumwe bwayo bwitwa ‘MRI’, igura miliyoni 240Frw naho ubundi bwoko bwayo bwitwa ‘CT Scan’ bukagura miliyoni 95Frw.

Hari kandi imashini ikoreshwa mu kureba uburwayi bwo mu gifu no mu nzira y’igogora muri rusange yitwa ‘Endoscopy’, iyo ngo igura miliyoni 38Frw.
Bavuga kandi ko kuba bigaragara ko zihenze ari uko mbere zitasoreshwaga none ubu ngo zikaba zisigaye zisora 3%.
Abo baganga bakomeza basaba Leta ko yabafasha kubona abashoramari baza gukorera ibyo byuma mu Rwanda nk’uko hari izindi nganda zikomeye nka ‘Volkswagen’, ikorera imodoka mu Rwanda, bityo izo mashini zigahenduka ndetse n’abazitaho bakaboneka hafi.
Ohereza igitekerezo
|
Mu Rwanda aba engineers barahari kandi bashoboye bize biomedical epwipment technology muri RP/IPRC Kigali hari nabuze hanze nkuko hari nabakorera mubitaro ugasanga bahebwa umushahara urihasi cyane kandi baba bafite ishingano zikomeye cyane mwabakorera ubuvugizi ikindi umuntu wese wibwiraga ko badahari sibyo ahubwo mubahe akazi murakoze

Aba biomedical bo gukora izo machini turahari turicaye turi Gupta ubusa namwengo ntabahari ahubwo mudufashe natwe dukoreshe ubumenyi bwacu
Bavandi,abantu bazi kuzikora barahari ahubwo nuko batabaha umwanya, Biomedical technicians nibenshi bize muri RP/Iprc kigali baraha hanze n’abandi kdi baracyiga, bimwe akazi n abakabonye babahembera A2 kdi bafite A1 mudukorere ubuvugizi Maze murebe ukuntu ibintu byajya byajya muburyo, Murakoze!!
Ark muransetsape! ngomurwanda ntabazigukora izomashini?!!,ahubwose mwarabashatse murababura?!, uretsekuba mwizerera mubazungugusa! mubona abomuhuje uruhu ntacyobamenya?!, twize biomedical equipment technology, turibenshi knd Yuri qualified mukuba twakora nibirenze ibyomwatekereza ariko ntimushyakubyemera!. Gusa Inama nabagira atarimwegusa ahubwo nabandibenshi batemerakobenewaboharicyobashoboye, n’uguhindura imyumvire. Kuko ntacyobyabagezaho!, knd n’igihugu ntacyocyakunguka.

Arikose nigute muvuga NGO habuze abazikora?biomedical engineering ntihari?ahubwo mutange akazi.kuko nka MRI usanga ifatwa nkaho arikintu kidasanzwe,mugakomeza guteza inganda zabo imbere kandi aba engineers bucaye.nukuri ikikintu gisubirwemo,ariko ijambo NGO ababikora ntabo byo rwose simbyemeye
Abatechicien barahari. Dufite abantu barangije muri RP/IPRC Kigali bize Biomedical Equipment Technology. About ni abahanga cyane kuri izo mashini muvuga ko ntabantu bazishoboye bahari.
Ngewe ndi muri abo navugaga haruguru. Turicaye twabuze akazi none mwebwe murabeshya ngo mwabuze abazishoboye. !?! Muzanyandikire kuri [email protected] maze mumpe akazi mbarangire n’abandi.

Ko nshimye ko arinkuru nziza Kandi very relevant , ariko se kuko mushyiraho amafoto nkayo kando ibikoresho byose mwavuze munkuru bihari murwanda ?!?
Ibi nibintu mpora nibaza kuko bigaragara mubinyamakuru ni kwamamaza
uziko muzi gusuzugura koko.ubwo mutekereza ko izo arizo machini zihambaye mu Rwanda!?ahubwo muvuge ko mutazi aho mwabariza ababafasha wenda!ariko ntimuvuge ngo mwabuze abazi kuzikora