Mu Rwanda hagiye kubera amahugurwa y’abaganga babaga azatangwa na IRCAD

Ikigo cy’Abongereza gitanga serivisi z’itumanaho zifashisha ubuhanga bwa ‘telecom’ mu Rwanda kizwi nka ‘IHS-Rwanda’, cyatanze inkunga y’amafranga azifashishwa mu mahugurwa y’abaganga babaga bagera kuri 50.

Imwe mu nyubako zizakorerwamo ayo mahugurwa
Imwe mu nyubako zizakorerwamo ayo mahugurwa

Aba baganga bazahugurwa hakurikijwe amasezerano y’ubutafatanye hagati ya IHS-Rwanda n’ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri muri Afrika, kizwi ku izina rya “IRCAD-Africa”.

Mugu guhitamo abaganaga bahereye ku basanzwe muri uwo mwuga wo kubaga, bakazatorezwa i Kigali mu Murenge wa Masaka, aharimo kubakwa ikigo cyihariye cyo guteza imbere ubushakashatsi no guhugura abaganga babaga.

Iki kigo kirimo kubakwa na IRCAD-Africa kikaba giteganyijwe gufungura imiryango hagati y’ukwezi kwa 5 n’ukwa 7 uyu mwaka.

Iki kigo kizaba kigenewe guteza imbere ubuhanga bushya bwo kubaga hakoreshejwe uburyo budakomeretsa cyane umubiri w’umuntu. Kizifashishwa mu gutanga amahugurwa ku baganga, kubaka no gukora ubushakashatsi ku bikoresho bishyashya bikoreshwa cyane cyane mu buvuzi bwifashisha mudasobwa, amahugurwa yifashisha amashusho n’ubundi buryo bwifashishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rihambaye.

Ikigo IRCAD-Africa kizahugura abaganga babaga 1000 buri mwaka, mu ntumbero yo kuba icya mbere muri Afurika gitanga amahugurwa nu gukora ubushakashatsi ku bijyanye no kubaga hakoreshwejwe ubuhanga bugabanya gukomereka k’umubiri w’umuntu, ndetse no guteze imbere ubuhanga bwo kubaga muri Afurika, hongerwa ubumenyi ku ikoranabuhanga rijyanye na byo.

Basinye amasezerano y'ubufatanye yo guhugura abaganga ku kubaga badakomeretsa umubiri
Basinye amasezerano y’ubufatanye yo guhugura abaganga ku kubaga badakomeretsa umubiri

Abaganga babaga bazajya bava mu bihugu bitandukanye baze mu Rwanda, aho bazahugurwa na bagenzi babo b’inzobere zatanzwe n’ikigo IRCAD-Africa, babahugure ku buryo butandukanye bwo kubaga bidakomeretsa cyane umubiri w’umuntu.

Bazagira n’umwanya uhagije wo kuganira n’inzobere muri uwo mwuga, mu buryo bwo kongera no kunoza ubumenyi.

Umuyobozi mukuru wa IRCAD-Africa, Kamanda David, yavuze ko umwaka wa 2023 uzaba uwo gutanga amahugurwa, gukora ubushakashatsi ku byerekeye ubwo buryo bushya bwo kubaga, kubaka ubufatanye no kwigisha abaganga b’Abanyafurika ubwo buryo bushya.

Yagize ati “Ubufatanye bwacu na IHS-Rwanda buzadufasha kugera ku ntego yacu yo kuba ikigo kimwe mu bigo binini by’indashyikirwa mu bijyanye no kubaga tudakomeretsa umubiri muri Afrika, kuko tuzaba dufite abaganga benshi babizobereyemo”.

Umuyobozi mukuru wa IHS-Rwanda, Kunle Iluyemi, yavuze ko iki kigo ayobora cyihaye inshingano zo gushyigikira imishinga yose igamije kuzamura ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Yaragize ati “Iyo dutera inkunga abaganga babaga, tuba dutanga umusanzu wacu mu gushyigikira ibikorwa by’ubuvuzi ku rwego rw’akarere n’igihugu muri rusange”.

Kunle Iluyemi yongeyeho ko ikigo IRCAD-Afrika kirimo gukora ibintu byinshi bizafasha kongera ubushobozi bw’abaganga muri Afurika, bityo bikanatuma abarwayi bahabwa ubuvuzi bwiza bujyanye no kubagwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka