Mu Rwanda hagiye gukoreshwa imashini itanga ‘Oxygen’ ku barwayi ikora nk’uruganda

Ibitaro bya Nyamata byahawe imashini itanga umwuka ukenerwa n’abarwayi (Oxygen) ikazasimbura iyakoreshwaga yagurirwaga mu macupa, ngo bikazaba bihendutse ugereranyije n’ibisanzwe.

Dr Rutagengwa na Prof Chang n'ababaherekeje mu gikorwa cyo guhererekanya iyi mashini
Dr Rutagengwa na Prof Chang n’ababaherekeje mu gikorwa cyo guhererekanya iyi mashini

Iyo mashini ifite agaciro ka miliyoni 36Frw, yatanzwe n’igihugu cya Korea nk’impano kuri uyu wa 8 Gashyantare 2019, kubera ubufatanye kigirana n’ibyo bitaro, ngo ikaba ari iya mbere igiye gukoreshwa mu Rwanda ifite iryo koranabuhanga.

Iyo mashini ifatwa nk’uruganda rw’uwo mwuka, ifite ibice bibiri bikora byombi ku buryo ngo nk’iyo ikirimo gukora giha umwuka umurwayi kigize ikibazo ikindi gihita gikomeza ntihagire ikibazo kivuka ku murwayi.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyamata, Dr Rutagengwa William, yavuze ko iyo mashini ifite ikoranabuhanga ryari rikenewe mu buvuzi kuko uburyo bwari busanzwe ngo bwaruhanyaga kandi bukaba bwari buhenze.

Yagize ati “Uburyo busanzwe dukoresha burahenze kandi oxygen iba ikenewe cyane mu bitaro ari yo mpamvu twahisemo kuganira n’aba Banyakorea. Ubusanzwe turayigura twifashishije amacupa, bikagorana mu bwikorezi, gupakurura abantu bigengesereye kandi kubera guhora bayakuraho hari ibyo byangiza”.

“Ikindi kibazo ni uko iyo abarwayi barimo gukoresha umwuka uri mu icupa, uko ugenda ugabanuka ni ko ugera ku murwayi ujya munsi y’ibipimo aba agenewe bikaba byateza ikibazo. Iyi mashini rero yo ni uruganda, nta gihinduka ku bipimo biba byagenewe umurwayi”.

Yakomeje avuga ko imashini ebyiri nk’iyo zibonetse zahaza ibitaro bya Nyamata, kandi amafaranga yakoreshwaga mu kugura oxygen bakenera akagabanukaho 50%.

Iyi mashini ngo izagabanya 50% by'amafaranga yagendaga kuri oxygen ikoreshwa mu bitaro bya Nyamata
Iyi mashini ngo izagabanya 50% by’amafaranga yagendaga kuri oxygen ikoreshwa mu bitaro bya Nyamata

Ubusanzwe ibyo bitaro ngo bikoresha oxygen ya miliyoni ziri hagati ya 4-5Frw buri kwezi, hakoreshejwe izo mashini gusa ngo bikaba byabasha kuzigama asaga miliyoni ebyiri buri kwezi.

Uwari uhagarariye igihugu cya Korea muri icyo gikorwa, Prof Chang Ki Lee, unakuriye inama y’ubutegetsi ya kaminuza ya UAUR igiye gutangira gukorera mu Rwanda, avuga ko yifuza ko izo mashini zakoreshwa no bindi bitaro.

Ati “Izi mashini zirakoreshwa cyane mu bitaro by’iwacu, Dr William yavuze ko hajya haba ikibazo cya oxygen ari bwo yasuye uruganda rw’iwacu ruzikora. Ntekereza ko zizakundwa zigakoreshwa no bindi bitaro, nk’uko zikoreshwa mu bindi bihugu bya Afurika”.

Yakomeje avuga ko Korea ifite gahunda yo kuzashyira uruganda mu Rwanda rwo guteranyirizamo izo mashini, ngo bikaba biteganyijwe ko rwatangira mu myaka itatu iri imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, wari witabiriye icyo gikorwa, yacuze ko kuba ibitaro by’akarere ayobora bibonye iyo mashini ari ikintu gikomeye ku buzima bw’abantu.

Ati “Uretse ko izatugabanyiriza amafaranga yagendaga kuri oxygen, hari n’ubwo wajyaga kuyigura ntuhite uyibona bikaba byateza ikibazo. Ubu bufatanye na Korea rero butumye tuzajya tuyikorera, bivuze ko nta murwayi waducika kubera kubura uwo mwuka”.

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha hazaza umuhanga uzaturuka mu ruganda rukora izo mashini, akazaza kuyishyira mu mwanya (installation) ihite itangira gukoreshwa, hanyuma ibindi bitaro bizaze kureba imikorere yayo, abazabyifuza bahite bazitumiza nabo bazijyane mu bitaro bakuriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ku bwiyi Machine , gusa dukurikije uko Oxygen concetrator ikora , ntago bishoboka rwose ko yakora ibyo bintu bavuze izakora kuko ikora muburyo bwo gutanga O2 gusa ntiyakora amasaha 24 HOURS , kandi na pression isohora ntiyajya muri pipeline yibitaro ngo igerere kumurwayi igifite imbaraga

Biomedical Eng yanditse ku itariki ya: 16-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka