Mu Rwanda abatanga amaraso bariyongereye, n’abandi barashishikarizwa kubyitabira

Mfashingabo Christian w’imyaka 25 y’amavuko avuga yifuje kuva kera gutanga amaraso, ariko akabura amakuru y’uko bigenda. Nyuma yaje gusobanukirwa mu mwaka ushize wa 2021, ubwo hakorwaga ubukangurambaga bujyanye no gutanga amaraso ku ishuri yigagaho.

Yibazaga igituma niba ari muzima, atafasha undi udafite ubuzima bwiza kumererwa neza. Kuva ubwo yiyemeje gutanga amaraso, yizeye ko hari uwo yazafasha uyakeneye akamutabarira ubuzima.

Mfashingabo yagize ati “Niba uri muzima, ufite amaraso ahagije, hari ubwo byaba bigufitiye akamaro wenyine, nyamara mu gihe utanze amaraso hari ubuzima bw’umuntu waba uramiye, washoboraga kubutakaza bitewe no kuyabura, kandi wowe uyatanze ntacyo uba uhombye".

Kuva ubwo, Mfashingabo yahise yiyemeza kuzajya atanga amaraso nibura inshuro ebyiri mu mwaka, akavuga ko nubwo atarabikora ariko azajya abikora.

Amaraso ni impano y’ubuzima itangwa ku buntu, itanzwe n’abakorerabushake batishyurwa hirya no hino ku Isi, abantu benshi bakaba bashishikarizwa gukomeza kujya batanga amaraso kenshi kugira ngo bagire ubuzima barokora.

Dr Matshidiso Moeti, impumguke y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ushinzwe Akarere ka Afurika, mu butumwa yatanze yagize ati “ Ugereranyije n’ibindi bice by’Isi, Akarere ka Afurika karacyafite ibibazo mu bijyanye no gutanga amaraso, ibyo bikaba bigira ingaruka ku barwayi bagera kuri Miliyoni zirindwi buri mwaka. Ingero zihari ni ukuva gukabije bijyana no gutwita no kubyara, kubura amaraso (anaemia) bitewe na Malaria ndetse n’imirire mibi, ikibazo cyo kutagira amaraso ahagije biterwa n’uruhererekane rwo mu muryango, impanuka, n’ibindi biza”.

Bivugwa ko mu Rwanda, buri saha haba hatanzwe ‘units 12’ z’amaraso, ahabwa abarwayi ba Malaria, abagore batwite bagize ikibazo gikomeye cya ‘anaemia’, ababyeyi babyara bakagira ibibazo nyuma yo kubyara, abarwara kanseri ndetse n’ababa bakoze impanuka.

N’ubwo bitewe n’icyorezo cya Covid-19 abakorerabushake batanga amaraso bagabanutse hirya no hino muri Afurika, ariko mu Rwanda umubare w’abatanga amaraso ngo wariyongereye mu 2021, ugereranyje n’imyaka yabanje.

Urugero, mu 2020, hari hakenewe amaraso agera kuri ‘units 100.935’ z’amaraso, haboneka ‘units 93.993’ , ibyo bikaba bihwanye na 93.12 %. Mu 2021, hari hakenewe ‘units 105.243’ z’amaraso, haboneka ‘units 102.689’, ibyo bikaba bihwanye na 97.57%, mu bitaro bigera kuri 78 hirya no hino mu gihugu.

Gusa, ibyo ngo ntibisobanura ko iyo mibare isigara ititaweho, ahubwo umurwayi yahawe amaraso ku munsi ukurikiraho, cyangwa se anakira bitabaye ngombwa ko yongererwa amaraso.

N’ubwo imbaraga zigenda zongerwa, kugira ngo ubwitabire bw’abakorerabushake batanga amaraso bwiyongere, ariko nk’uko bitangazwa na Tuyishimire Moise, ukora mu bijyanye no gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), guhera mu 2005, nta murwayi urapfa bitewe no kubura kw’amaraso mu bitaro.

Tuyishimire avuga ko hari ibindi bibazo bitandukunye bituma amaraso akenewe ataboneka 100%, harimo n’ibibazo by’ubwikorezi (transport) ariko ko muri 2025, u Rwanda ruzaba rubona amaraso yose akenewe mu bitaro 100%.

Tuyishimire yagize ati “Turimo gukora ku mishinga izana urubyiruko rwinshi muri gahunda z’ubukorerabushake mu gutanga amaraso nta kiguzi, kuko ni bo bakunze kuba bafite ubuzima bwiza, kandi bakaba bafite n’imyaka myinshi yo kubaho imbere yabo”.

Yaboneyeho n’umwanya wo gusaba, abantu bose babishoboye gutanga amaraso. Yagize ati “Amaraso ni ikintu gikomeye cyane umuganga ashobora guha abarwayi mu rwego rwo kurokora ubuzima bwabo, kandi nta ruganda ruhari ruyakora . Twebwe abantu, ni twe twatuma bishoboka”.

Kugeza ubu mu Rwanda ababarirwa hagati ya 45.000 na 50.000 ni bo batanga amaraso buri mwaka, nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ibivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni hongerwe site nyinshi azaboneka ahagije,
Hashyirwe amahema muri za gare mbese ahari site za covid habe nahatangirwa amaraso

Muda yanditse ku itariki ya: 17-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka