Hashize igihe gito MINISANTE itangije gahunda yo gukurikiranira abarwaye Covid-19 mu ngo iwabo, bikaba birimo gutanga umusaruro kuko hari abakira kandi n’abagize ikibazo cyihariye nko kunanirwa guhumeka bahita babageraho bakabajyana kuvurirwa ahabugenewe.
Kugeza ubu abashyizwe muri gahunda yo kuvurirwa mu rugo ni 192, muri bo 54 bakaba barakize icyo cyorezo, icyo ngo kikaba ari igisubizo cyo kugira ngo abaganga babone umwanya uhagije wo kwita ku barembye, nk’uko bitangazwa na Dr Sabin Nsanzimana, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC).
Ati “Hashize ukwezi dukurikiranira abarwayi ba Covid-19 batarembye mu ngo iwabo kandi tubona bitanga umusaruro kuko hari abakira neza. Ibyo rero byishimirwa n’abarwayi ndetse n’abaganga kuko babona umwanya wo kwita ku barembye, ubusanzwe umurwayi umwe urembye yitabwaho n’abaganga 10, urumva ko tugize abarwayi nk’abo 100 kubitaho bitakoroha”.
Uwo muyobozi avuga kandi ko iyo gahunda yageragerejwe mu Karere ka Rusizi, hakaba hari umuryango wari urwaye wose ukurikiranirwa mu rugo bigenda neza ari ko kubikomeza.
Ati “Mu gihe twari mu igerageza ry’ubu buryo mu Karere ka Rusizi twabonye umuryango w’abantu batandatu bari barwaye Covid-19 bose, tubona tutabajyana ku ivuriro bose tubasaba kuguma mu rugo barabyemera, tubaha n’andi mabwiriza. Baravuwe rero bose barakira, cyane ko batari barembye, ni na bo ba mbere bakize muri iyi gahunda bituma tubikoresha n’ahandi”.
Ati “Umuntu uri muri iyo gahunda yitabwaho bihagije, agakurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga, yatangira kugira ibimenyetso imbangukiragutabara igahita imunyarukana akagera aho avurirwa hari ibikoresho bihagije. Haba hari abaganga bamuhamagara kenshi ngo bumve uko ameze cyangwa na we agahamagara mu gihe yumva hari impinduka agahita afashwa”.
MINISANTE itangaza ko mu barwaye Covid-19 bose mu Rwanda, 85% batagaragaza ibimenyetso, bivuze ko bataba barembye ari yo mpamvu hatekerejwe iyo gahunda yo kubakurikiranira mu ngo iwabo.
Dr Nsanzimana avuga kandi ko icyo cyiciro cy’abarwayi bavurirwa mu ngo kidateye impungenge zo kuba bakwanduza abandi bantu kuko baba bazwi.
Ati “Iki cyiciro nta kibazo giteye cyo kuba abakirimo bakwirakwiza uburwayi kuko bazwi, tuzi aho batuye, barapimwa kandi bafite n’amabwiriza bakurikiza. Abateye impungenge ni ba bandi uyu munsi bafite uburwayi bakaba barimo kubugendana mu muhanda, mu masoko, mu modoka n’ahandi, abo bashobora kuba ari na benshi”.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, asaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo kugira ngo habonetse n’urukingo ruzasange bakiri bazima.
Ati “Abantu bashobora kwirinda iyi ndwara kugeza urukingo rubonetse rugasanga bakiri bazima, kandi hari amahirwe y’uko rugiye kuzaboneka. Abantu rero bari bakwiye kubahiriza amabwiriza nk’uko yatanzwe, ntibirukankire mu bibashimisha no gushaka amafanga nk’abacuruzi ngo bibagirwe kwirinda Covid-19”.
Kugeza ku itariki 31 Kanama 2020, mu Rwanda abari bakirwaye Covid-19 ni 2,034, muri bo abari ku mashini zibafasha guhumeka bakaba ari 18, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
- Minisitiri Shyaka yasabye insengero gufungura zizirikana no kwigisha kwirinda COVID-19
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|