Mu Rwanda abandi 3 bakize COVID-19, abamaze gukira bose baba 87

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abantu 87 bamaze gukira COVID-19 (harimo batatu bashya bakize mu masaha 24) naho abandi 67 bakaba bakirimo kuvurwa icyo cyorezo.

Umuntu umwe mushya ni we wagaragayeho icyo cyorezo ku wa Kane tariki 23 Mata 2020 mu bipimo 1,343 byafashwe kuri uwo munsi, bituma abagaragayeho icyo cyorezo bose hamwe baba 154 (harimo 87 bakize).

Kugeza kuri uyu wa Kane mu Rwanda ntawe urapfa azize icyo cyorezo, abarwayi bose bakaba barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima ribigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka