Mu Rwanda aba ni bo bazabanza guhabwa urukingo rwa COVID-19
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel avuga ko abakozi bo kwa muganga, abantu bafite indwara zituma iyo hajemo na covid-19 bashobora guhita bapfa, n’abantu bakuze bafite imyaka 65 kuzamura ari bo bazahabwa ku ikubitiro urukingo rwa COVID-19 nirumara kwemezwa no kugera mu Rwanda.
Minisitiri Ngamije avuga ko abo bantu bose iyo ubabaze usanga mu gihugu hose bajya kugera kuri 20% y’abaturarwanda igihugu kizaba gikeneye gukingira.
Ariko hagati aho ngo hazaba hakorwa n’ibiganiro mu muryango wa Afurika yunze ubumwe kugira ngo haboneke ubushobozi buhagije ku buryo mu Rwanda rwahabwa abarenga kuri ya 20% nibura hakaboneka inkingo zahabwa abagera kuri 60%.
Abandi bazazihabwa mu ba mbere barimo abakora akazi gatuma bahura n’abantu benshi bikabashyira mu byago byo kwandura iyo ndwara, urugero nk’abashoferi bambukiranya imipaka, abo mu nzego z’umutekano kuko usanga akazi kabo kabahuza n’abantu benshi mu gihe bapima, basaka cyangwa bagenzura imizigo y’abantu.
Dr Ngamije avuga ko uko abakingirwa bazaba benshi ari ko bizafasha mu guhashya icyorezo kuko bizatuma kitabasha gukwirakwira mu bantu.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro abayobozi batandukanye bagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, icyo kiganiro kikaba cyibanze ku ishusho ya COVID-19 mu Rwanda nyuma y’amezi atandatu n’igice ashize kigaragaye mu Rwanda.
- Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije mu kiganiro n’abanyamakuru yasobanuye aho ibikorwa byo gushaka urukingo rwa COVID-19 bigeze
Minisitiri Ngamije avuga ko urukingo ruzatangira kugera mu Rwanda hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa gatatu k’umwaka utaha wa 2021 bitewe n’aho ibikorwa bibanziriza kurushaka no kurwemeza ku rwego mpuzamahanga bigeze.
Hagati aho mu Rwanda ngo harimo gukorwa imyitegura y’uburyo bwo kurwakira, guhugura abakozi, gutegura uburyo bwo kurubika, gutegura uburyo bwo kuzarukwirakwiza mu bigo nderabuzima n’ahandi, nk’uko basanzwe bitegura iyo bagiye kwakira urukingo rushya ruje muri porogaramu y’igihugu yo gukingira.
Ibikorwa byo gushakisha urukingo rwa COVID-19 bigeze he?
Muri icyo kiganiro, Minisitiri Ngamije yasobanuye ko hari inkingo zigeze ku munani zirimo gukurikiranwa by’umwihariko n’ikigo mpuzamahanga gikurikirana ikwirakwizwa ry’inkingo ku isi cyitwa GAVI.
Yasobanuye ko izo nkingo umunani zigeze ku cyiciro gishimishije mu kunoza no kugera ku gikorwa cyatanga urukingo.
Ebyiri muri izo nkingo zigeze ku cyiciro cyo gutangwa mu bantu. Izo nkingo ebyiri ngo zirimo gusuzumwa mu cyiciro cya nyuma kuko iyo bakora inkingo ngo zisuzumwa mu byiciro bitatu bitandukanye, uhereye ku bushakashatsi bw’ibanze, hagakurikiraho kurugerageza ku nyamaswa, hagakurikiraho gutangira gutanga urwo rukingo ku bantu, ubu rero abarushakisha bakaba bari muri icyo cyiciro cya gatatu cyo kuruha abantu. Abantu ibihumbi 30 bo mu bihugu bitandukanye ngo batangiye guhabwa urwo rukingo.
Ngo habaho no gupima uko umubiri ugenda ugaragaza ubudahangarwa kuri COVID-19. Ibipimo by’ibanze bigaragaza ko izo nkingo ebyiri zifite amahirwe menshi yo gutangwa mu gihe iki cyiciro cya gatatu kizaba kirangiye, nyuma yo kuziha abo bantu ibihumbi 30 no kureba uburyo imibiri yabo yiyubatse ku buryo idashobora guhangarwa na COVID-19.
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko arebye uburyo izo nkingo zigeze ku cyiciro gishimishije ku buryop mu mpera z’ukwezi kwa 12 k’uyu mwaka wa 2020 ari ho za raporo za mbere zizatangira gusohoka zigaragaza ibyavuye mu bushakashatsi, no kugaragaza uko izo nkingo ebyiri zihagaze ugereranyije n’esheshatu zisigaye.
Icyo gihe ngo hazakurikiraho kurukora mu buryo butubutse kugira ngo rujye ku isoko, kandi ubwo mbere yaho ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigomba kwemeza ko urwo rukingo rwujuje ibintu bibiri bya ngombwa.
Icya mbere, rugomba kuba rugaragaza ko rutuma umubiri w’umuntu urutewe ugira ubudahangarwa buhagije ku buryo aramutse ahuye na COVID-19 atakwandura ngo arware. Icya kabiri, rugomba kugaragaza ko nta zindi ngaruka rutera umubiri w’umuntu urufashe.
Ibyo bintu bibiri iyo bimaze kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye, nibwo noneho abarukoze batangira kurukora mu buryo butubutse kugira ngo rujye ku isoko.
Minisitiri Ngamije ati “Twebwe turi mu myiteguro nk’ibihugu, mu kumenya amakuru yose y’aho bageze barukora, dufatanyije n’icyo kigo mpuzamahanga gikurikirana iby’inkingo (GAVI).”
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko - Ubuhamya bw’uwakize COVID-19
- Mu Rwanda abantu batanu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 194
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 172
- #COVID19 : Abarwayi bashya 166 barimo 108 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari
- Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 waragabanutse
- #COVID19 : Mu barwayi bashya 169 harimo 125 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 93
- MINEDUC: Nta mwana urwarira ku ishuri ngo ajye mu muryango we adapimwe COVID-19
- #COVID19 : Abarwayi bashya 143 barimo 101 babonetse i Kigali
- U Bushinwa bwangiye itsinda rya OMS kwinjira mu gihugu gukora iperereza ku nkomoko ya Covid-19
- #COVID19 : Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 167, ntawakize
- Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu batanu, haboneka abarwayi bashya 107
- Hari abari baraguze amatike bahawe amahirwe yo kugenda
- Mu batangiye ingendo kuri uyu wa Kabiri hari abasubizwa inyuma, abandi bakomeze
- Polisi iraburira abatwara abagenzi bava mu Karere bajya mu kandi bitemewe
- Guma mu Karere nidatanga igisubizo murumva ikizakurikiraho - Min. Busingye
- Minisitiri Mpunga yasobanuye impamvu yo guhagarika ubucuruzi saa kumi n’ebyiri n’ingendo hagati y’uturere
- Abarokotse Jenoside bageze mu zabukuru bifashisha Yoga mu kurwanya umuhangayiko wa COVID-19
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese kwikingiza covid19, bizaba ar’itegeko? Cg Ni nk’uko fievre jaune hakingirwa ugiye mu mahanga, ntibibe Ku muntu wibereye mugihugu.