
Byatangajwe kuri uyu wa 5 Mata 2019, ubwo abayobozi batandukanye muri iyo Minisiteri bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, kikaba cyari kigamaje kuvuga ku mikorere n’imikoreshereze y’urwo rukingo muri gahunda yo gukomeza gukumira icyorezo cya Ebola.
Biteganyijwe ko urwo rukingo ruzahabwa abahura bwa mbere n’umurwayi wa Ebola mu gihe yaba abonetse mu Rwanda, nk’abaganga, abaforomo, abajyanama b’ubuzima n’abandi mu rwego rwo kubarinda icyo cyorezo cyandura vuba.
MINISANTE ivuga ko ubu u Rwanda rufite inkingo 3000 zatanzwe nk’inkunga n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa MERCK, bakazatangira gukingira ku ya 15 Mata 2019, igikorwa kikazamara igihe kiri hagati y’amezi 3-5 kikazakorerwa mu turere 15.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yavuze ko nta Ebola iragera mu Rwanda ariko ko kuyikumira ari ngombwa kuko iri ku muturanyi.
Yagize ati “Kugeza uyu munsi nta Ebola iragera mu gihugu cyacu ariko nk’uko mubizi iri mu gihugu gituranyi cya RDC kandi ikaba ari indwara yandura cyane. Ni indwara kandi yica vuba, ikaba imaze kwandurwa n’abantu 1087 muri icyo gihugu, muri bo 67% ikaba yarabahitanye”.

Dr Jean Baptiste Mazarati ukuriye ibikorwa by’ubuzima mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) ari na we uzakurikirana icyo gikorwa, agaruka ku bukana bw’iyo ndwara.
Ati “Ebola aho ibera mbi ni uko umuntu umwe uyirwaye ashobora kuyanduza abantu bari hagati ya 30 na 50 icyarimwe bamukikije. Ni yo mpamvu rero twahisemo gukingira abo bantu bashobora guhura n’uyirwaye bityo ntibandure”.
Dr Mazarati kandi asobanura uko urwo rukingo ruzatangwa ndetse n’uko uzaruhabwa azakurikiranwa.
Ati “Uzahabwa urwo rukingo tuzabanza kumenya amakuru ye yose y’ubuzima kuko hari abatemerewe kuruhabwa, nk’abagore batwite cyangwa bonsa. Nyuma tuzamusinyisha ko yemeye gukingirwa hanyuma bamukingire, noneho bamukurikirane mu minota 30 mbere yo gutaha”.
“Abaganga bazamusura ku munsi wa gatatu, ku wa 14 no ku wa 21 mu rwego rwo kureba ko nta ngaruka rumugiraho, kuko nyuma y’iyo minsi agomba kuba yaragize ubudahangarwa buhagije”.

Minisitiri Gashumba yavuze kandi ko kwirinda Ebola bishoboka nubwo haba hari abayanduye.
Ati “Kugira ngo wandure Ebola ni uko ukora mu matembabuzi y’uyirwaye gusa. Utayakozemo ntiwakwandurira mu mwuka cyangwa mu gusangira na we. Ahandi yandurira ni mu gushyingura uwo yishe, biramutse bibaye ni ukubyirinda kuko hari ababihuguriwe babikora, kuyirinda rero birashoboka hatanabayeho urukingo”.
Akomeza avuga ko ikindi cy’ingenzi mu kwirinda Ebola ari ukugira isuku, abantu bakamenyera kugira umuco wo gukaraba intoki mbere yo kugira ikindi bakora bageze mu rugo.
Ohereza igitekerezo
|
Jewentuyemunkambiyamahama,twedufitubwoba kkomunkambi harabayisohoka bajaza uganda nahandi,kandi duturanyetwegeranye.nigukomezadusenga ebola itageraMURWANDA.