Mu myaka ibiri ‘Drone’ zimaze gutwara udupfunyika tw’amaraso 8000

Sosiyete Zipline ishinzwe gutwara amaraso yifashishije ‘Drone’ mu Rwanda iravuga ko mu myaka ibiri imaze mu Rwanda, imaze gutwara udupfunyika tw’amaraso turenga 8000, harimo 3000 twajyanywe amaraso akenewe cyane.

Aho utudege tutagira abashoferi duhagurukira mu karere ka Muhanga
Aho utudege tutagira abashoferi duhagurukira mu karere ka Muhanga

Soziyete Zipline ifite ikicaro muri California muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yahawe akazi ko kugeza amaraso ku mavuriro n’ibigo nderabuzima bitandukanye mu gihugu hifashishijwe utudege tutagira umushoferi bita Drone, akaba ari mu Rwanda gusa iri koranabuhanga riri.

Dan Czerwonka, ushinzwe ibikorwa muri Zipline yabwiye le monde ko iki gikorwa barimo ku bufatanye na Leta y’u Rwanda kigamije gukemura ibibazo byo kugeza amaraso ku mavuriro akenshi aba abarizwa ahantu byagorana kuhageza amaraso kuburyo bwihuse.

Yagize ati “Hari nk’aho usanga byasaba amasaha arenga atandatu ngo amaraso ahagere hifashishijwe imihanda isanzwe”.

Kuri ubu Zipline ikaba yenda gutangira santere yo guhagurukiraho ya kabiri yubatse mu karere ka Kayonza nyuma y’iya Shyogwe mu karere ka Muhanga, kuburyo amaraso azajya agera henshi mu gihugu.

Dr Saibu Gatare, ushinzwe ibikorwa mu Kigo gishinzwe gutanga amaraso, aherutse kubwira KT Press ko centre ya kayonza yuzuye hategerejwe uruhushya rw’ikigo gishinzwe iby’ingendo zo mu kirere ubundi bagatangira.

Yavuze kandi ko uretse amaraso drone zigiye gutangira kujyana na bimwe mu bikoreshwa kwa muganga.
Tariki 24 Ukwakira 2018, inama y’abaminisitiri yemeje amasezerano na sosiyete Zipline yo gutwara n’ibikoresho byo mu buvuzi hifashishijwe ‘Drone’.

Umushinga wo gutwara ibikoresho muri drone ngo wari uhari kuva mbere ariko ugomba gushiyirwa mu bikorwa mu byiciro.

Drone ngo zagabanyije igihe amaraso yamaraga ataragera aho bayakeneye, kiva ku masaha atatu kigera ku minota 15.

Biteganyijwe kandi ko Sosiyete Zipline itangira guteranyiriza ’Drone’ mu Rwanda ubwo aha zihagurukira ha kabiri hazaba hatangiye gukora.

Keller Rinaudo umuyobozi mukuru wa Zipline washoye miliyoni zisaga 43 z’amadolari, ngo yaba atekereza gukomeza kuba imbere y’abandi baherwe ku isi nka Paul Allen wafatanyije na Bill Gates gushinga Microsoft, ndetse na sosiyete nka Amazon na Fedex nazo ziri mu bijyanye no gutwara ibintu bifashishije ‘Drone’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yewe Ngoboka, izo Drones ntabwo zizana ibiryo ahubwo ni amaraso agenewe abarwayi. Ariko kandi wasanga mwese ab’i Ngoma muyakeneye kuko mperutse kumva ko ngo "nzaramba" ibamereye nabi.

Masasu yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

Ariko iyi nkuru iraburamo akayabo leta y’u Rwanda yaba itanga muri aya masezerano y’imikoranire na Zipline kugirango tumenye niba koko ayo mafaranga aricyo akwiye gukora kihutirwa. Kuko byagaragaye ko uwo mushinga wari mwigeragezwa kandi drones zagiye zigwa cyane mu baturage bikagaragara ko bikiri mu igeragezwa. Kensha imishinga irakorwa ariko ugasanga ihombeje igihugu kandi nta musaruro byatanze.

Rugira Serge yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

NDI NGOBOKA MUKARERE KA NGOMA MUMURERE NGE WAGASHANDA Mbanje kubashimira ukunu mutugezaho amakuru meza cyane kuko dukuramo ubumenyi yewe nukuri URWANDA DUKOMEJE KWIHUTA MWITERAMBERE RWOSE HANO IKAYONZA TURAZITEGEREJE MURAKOZE

Ngoboka jea cloude yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka