Mu mwaka umwe n’igice gutumiza imiti ya Sida mu mahanga biraba amateka

Mu Rwanda hatangiye kubakwa uruganda ruzajya rukora imiti irimo amoko arenga ijana harimo igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida, igituntu na Malariya.

Igice cya mbere cy'uru ruganda kizarangira mu mezi 18
Igice cya mbere cy’uru ruganda kizarangira mu mezi 18

Urwo ruganda ruri kubakishwa n’Ikigo Apex Biotech Ltd cy’Abashinwa gisanzwe gikora imiti ivuye mu bimera, rwatangiye kubakwa mu gice cyahariwe inganda kizwi nka Special Economic Zone, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2018.

Igice cya mbere cy’uru ruganda kizaba cyuzuye mu mezi 18 kandi kikazahita gitangira gukora. Kitezweho ko kizagabanya mu buryo bufatika imiti yatumizwaga hanze igera kuri 90%, nk’uko imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibigaragaza.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yavuze ko urwo ruganda ruje korohereza u
Rwanda gahunda rwari rwatangiye yo kongera ireme ry’ubuzima, hanongerwa ibigo nderabuzima n’amavuriro.

Yagize ati “Apex Biotech ni inkuru nziza ku Rwanda rwashoye imari nini mu buvuzi rusange kandi bugera kuri bose. Ibyo byatumye hakenerwa imiti n’abifuza serivisi z’ubuzima.”

Biteganijwe ko igice cya mbere kizarangira kuzura gitwaye agera kuri miliyoni 18,2 z’Amadorari ya Amerika.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Diane Gashumba ni we watangije iyubakwa ry'uru ruganda
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba ni we watangije iyubakwa ry’uru ruganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AIDS kuva yatangira muli 1981,imaze kwica abantu barenga 35 millions.Kuba uru ruganda ruje,ni inkuru nziza kandi nanone ni inkuru mbi.Kuko bizatuma abasambanyi biyongera bitwaje ko "uruganda rubari hafi kandi imiti yahendutse".Nubwo abasambanyi ari millions and millions,ikaba ariyo Business ya mbere ku isi,ntabwo bazaba mu Bwami bw’imana,ni ukuvuga ubutegetsi bw’imana dutegereje buvugwa muli Daniel 2:44.Imana izabarimbura bose ku munsi w’imperuka,kimwe n’abajura,abicanyi,abasinzi,...Byisomere muli 1 Abakorinto 6:9,10.Abazarokoka kuli uwo munsi,bazaba muli paradizo.Indwara zose,urupfu,ubusaza,...byose bizavaho (Ibyahishuwe 21:4).Nubwo millions nyinshi zikoresha Kapote ngo zidapfa,ntabwo zizakira urupfu rwa burundu rwo ku munsi w’imperuka.Nukuvuga gupfa utazazuka.

Karake yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka