Mu minsi iri imbere Covid-19 ishobora gupimirwa mu gukorora (ubushakashatsi)

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Essex mu Bwongereza bageze kure bagerageza porogaramu (application) ya telefone ishobora gupima niba umuntu arwaye coronavirus bitewe n’ijwi ry’inkorora risohoka mu bihaha.

Iyi nkuru ya BBC iravuga ko iyo application yitwa AI, yatangiye kugeragezwa mu mwaka ushize, bifashishije amajwi y’inkorora bafashe ku bantu barenga 8.000 mu bitaro byo hirya no hino ku isi.

Kugira ngo umuntu yipime, bisaba gufata telefone irimo iyo application, ukayikororeramo ushyize umunwa ahinjirira ijwi, ubundi igahita itangira gusumuzuma ijwi rituruka mu bihaha ikabasha kumenya amatandukaniro adashobora kumvwa n’ugutwi k’umuntu.

Iyi application imaze hafi umwaka iri mu igerageza, abaganga batangiye kuyikoresha mu bice by’icyaro bya Mexico aho abaturage batabasha kubona uburyo busanzwe bwo kwipimisha Covid-19.

Mu igerageza ryayo bwa mbere, bayikoresheje ahantu hatari andi majwi ashobora kuyirogoya basanga ibisubizo itanga byizewe ku gipimo cya 90%, ariko ntirashyirwa ku isoko kuko ikiri mu igerageza rigomba no kwifashisha mudasobwa nyuma ya telefone.

Igihe yakwemezwa mu rwego mpuzamahanga, abashakashatsi ba kaminuza ya Essex bizeye ko izakoreshwa no mu gupima izindi virusi mu minsi iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka