Mu minsi ibiri aba mbere bakize COVID-19 barataha - Minisitiri Ngamije

U Rwanda ruritegura kurekura aba mbere bashyizwe mu bitaro kubera ko bagaragaweho Coronavirus, bakajya mu miryango yabo kuko bitaweho bakaba bameze neza.

Abakize COVID-19 bagiye kuva mu bitaro basubire mu miryango yabo
Abakize COVID-19 bagiye kuva mu bitaro basubire mu miryango yabo

Ibyo ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije kuri uyu wa mbere ubwo yaganiraga na Kigali Today, aho yemeje ko bitarenze iminsi ibiri abantu ba mbere bari barwaye icyo cyorezo nubwo batatangajwe, bazataha ngo ikazaba ari inkuru nziza ku Rwanda.

Agira ati “Nk’uko biteguye, bazasohoka ibitaro hagati muri iki cyumweru dutangiye, ni ukuvuga nyuma y’iminsi ibiri uhereye nonaha. Muzahura na bo mubaganirize, babihere ubuhamya ubwabo. Abarwayi bameze neza kandi twizera ko itsinda rya mbere rizataha, ikaba ari intambwe nziza ku Rwanda mu kurwanya Coronavirus”.

Ku bijyanye na videwo imaze iminsi izenguruka ku mbuga nkoranyambaga yerekana umwe mu barwayi ba Covid-19 abyinira mu cyumba cy’ibitaro, Minisitiri Ngamije yavuze ko iyo videwo itari ikwiye gusohoka kuko idatanga ubutumwa nyabwo ku baturage ku birebana n’icyo cyorezo.

Ati “Iriya videwo ntiyari ikwiye, iratanga ubutumwa buyobya abaturage mu gihe turimo kurwana n’ikibazo gikomeye. Ni ikosa ku wayisohoye wese. Ntabwo buriya ari bwo butumwa twifuza ko butangwa ubu, itsinda ryacu rishinzwe itumanaho ririmo gukurikirana iby’icyo kibazo”.

Minisitiri Ngamije yibutsa Abaturarwanda ko Coronavirus ikiri icyorezo gikomeye, gisaba n’uburyo buhambaye bwo kugihashya, ari yo mpamvu asaba abantu gukomeza kubahiriza ingamba Leta yashyizeho zo guhagarika ikwirakwira ryacyo.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abantu 70 bagaragayeho indwara ya Coronavirus, bakaba barashyizwe ahantu hihariye barimo banavurwa, kuri uyu wa mbere Minisiteri y’Ubuzima ikaba yaratangaje ko nta muntu mushya wagaragayeho iyo virusi ndetse ko n’abo 70 ntawe urembye.

Icyakora kugeza ubu nta muti w’iyo ndwara uraboneka, hirya no hino ku isi bakomeje gukora ubushakashatsi ngo barebe ko waboneka.

Ni kuri iyo mpamvu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), giheruka kuburira abakoresha imiti idakwiye ngo baravura Covid-19, ari yo Chloroquine, Hydroxychloroquine na Azithromycin.

Ubuyobozi bwa Rwanda FDA bwemeza ko buheruka kubona ubusabe bw’ikigo kizobereye mu by’imiti cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, gisaba kuza kugerageza umuti wafasha mu kurwanya ingaruka z’icyo cyorezo.

Bigenze neza, waba ari umuti wo kongera mu bihaha umwuka mwiza wo guhumeka (Oxygen), bityo umurwayi nibura agahumeka neza.

Umuyobozi w’icyo kigo gikora imiti, Dr. Clet Niyikiza, aganira na Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko ikigo akuriye kiri muri 17 byahawe uburenganzira bwo gushakisha urukingo n’umuti bya Coronavirus.

Abaganga bo ku kigo nderabuzizma cya Kanyinya, ahavurirwa abarwaye Covid-19, muri rusange bemeza ko benshi mu barwayi bameze neza, cyane ko bakurikiranwa bihagije, abafite inkorora bakayivurwa, bityo imibiri yabo ikongera ubudahangarwa buyifasha guhangana n’iyo virusi, nk’uko bitangazwa na Dr. Ernest Ndahayo, umuyobozi w’icyo kigo.

Ibyo kandi byemezwa na bamwe mu barwayi barimo n’abanyamahanga, aho bivugira ko bumva barimo gukira neza, bakaba bashimira byimazeyo Leta y’u Rwanda uburyo yabitayeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibyo,rwosekdi Abayobozi bumve ibitekerezo by’abaturage bayobora,iryo gerageza bayobozi muryitondere mubishishozeho,dusanzwe tubaziho ubushishozi murwane kubaturarwanda,iryo gerageza barikorere iwabo.

Padri yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Njye sinumva impamvu ari hano baje kugeragereza iyo miti yabo. Tuziko imiti itageragerezwa ku bantu, nta mbeba cg ibindi bikoko byo kugeragerezaho bag IRA? Niba ntabyo se Bayigeragereje iwabo ko tutabarusha abarwayi? Ni muhagarare batumare ahubwo! Bagiye kugeragereza ku bataliyani na Espanye se? Ubu nitwe bakunze erega! Nyakubahwa H.E Paul Kagame natabare abaturage be ishyano ritaratugwira. Ibi ni ugushaka guca intege imibiri yacu ngo itumare nk’abataliyani rwose.

Mjd yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Ntabwo mbyumva ukuntu abo baribarwaye COVID-19 uburyo bakize icyi cyorezo Kandi mutubwira ko yaburiwe umuti n’urukingo

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Birashoboka ko utakurikiye neza uko covid-19 ivurwa, bavura ibimenyetso byayo ndavuga umuriro, gukorora, kunanirwa guhumeka etc... maze virus igashira mu mubiri nyuma yo gucibwa intege.

Mjd yanditse ku itariki ya: 1-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka