- Abakize COVID-19 bagiye kuva mu bitaro basubire mu miryango yabo
Ibyo ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije kuri uyu wa mbere ubwo yaganiraga na Kigali Today, aho yemeje ko bitarenze iminsi ibiri abantu ba mbere bari barwaye icyo cyorezo nubwo batatangajwe, bazataha ngo ikazaba ari inkuru nziza ku Rwanda.
Agira ati “Nk’uko biteguye, bazasohoka ibitaro hagati muri iki cyumweru dutangiye, ni ukuvuga nyuma y’iminsi ibiri uhereye nonaha. Muzahura na bo mubaganirize, babihere ubuhamya ubwabo. Abarwayi bameze neza kandi twizera ko itsinda rya mbere rizataha, ikaba ari intambwe nziza ku Rwanda mu kurwanya Coronavirus”.
Ku bijyanye na videwo imaze iminsi izenguruka ku mbuga nkoranyambaga yerekana umwe mu barwayi ba Covid-19 abyinira mu cyumba cy’ibitaro, Minisitiri Ngamije yavuze ko iyo videwo itari ikwiye gusohoka kuko idatanga ubutumwa nyabwo ku baturage ku birebana n’icyo cyorezo.
Ati “Iriya videwo ntiyari ikwiye, iratanga ubutumwa buyobya abaturage mu gihe turimo kurwana n’ikibazo gikomeye. Ni ikosa ku wayisohoye wese. Ntabwo buriya ari bwo butumwa twifuza ko butangwa ubu, itsinda ryacu rishinzwe itumanaho ririmo gukurikirana iby’icyo kibazo”.
Minisitiri Ngamije yibutsa Abaturarwanda ko Coronavirus ikiri icyorezo gikomeye, gisaba n’uburyo buhambaye bwo kugihashya, ari yo mpamvu asaba abantu gukomeza kubahiriza ingamba Leta yashyizeho zo guhagarika ikwirakwira ryacyo.
Kugeza ubu mu Rwanda hari abantu 70 bagaragayeho indwara ya Coronavirus, bakaba barashyizwe ahantu hihariye barimo banavurwa, kuri uyu wa mbere Minisiteri y’Ubuzima ikaba yaratangaje ko nta muntu mushya wagaragayeho iyo virusi ndetse ko n’abo 70 ntawe urembye.
Icyakora kugeza ubu nta muti w’iyo ndwara uraboneka, hirya no hino ku isi bakomeje gukora ubushakashatsi ngo barebe ko waboneka.
Ni kuri iyo mpamvu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), giheruka kuburira abakoresha imiti idakwiye ngo baravura Covid-19, ari yo Chloroquine, Hydroxychloroquine na Azithromycin.
Ubuyobozi bwa Rwanda FDA bwemeza ko buheruka kubona ubusabe bw’ikigo kizobereye mu by’imiti cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, gisaba kuza kugerageza umuti wafasha mu kurwanya ingaruka z’icyo cyorezo.
Bigenze neza, waba ari umuti wo kongera mu bihaha umwuka mwiza wo guhumeka (Oxygen), bityo umurwayi nibura agahumeka neza.
Umuyobozi w’icyo kigo gikora imiti, Dr. Clet Niyikiza, aganira na Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko ikigo akuriye kiri muri 17 byahawe uburenganzira bwo gushakisha urukingo n’umuti bya Coronavirus.
Abaganga bo ku kigo nderabuzizma cya Kanyinya, ahavurirwa abarwaye Covid-19, muri rusange bemeza ko benshi mu barwayi bameze neza, cyane ko bakurikiranwa bihagije, abafite inkorora bakayivurwa, bityo imibiri yabo ikongera ubudahangarwa buyifasha guhangana n’iyo virusi, nk’uko bitangazwa na Dr. Ernest Ndahayo, umuyobozi w’icyo kigo.
Ibyo kandi byemezwa na bamwe mu barwayi barimo n’abanyamahanga, aho bivugira ko bumva barimo gukira neza, bakaba bashimira byimazeyo Leta y’u Rwanda uburyo yabitayeho.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku kurwanya COVID-19
- Covid-19 iratwegereye cyane, tubyibazeho neza itatwegera kurushaho - Minisitiri Busingye
- Kigali: Polisi yafatiye abantu 13 mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
- Mu Rwanda abantu 182 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 277 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 257 babasanzemo COVID-19
- Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko - Ubuhamya bw’uwakize COVID-19
- Mu Rwanda abantu batanu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 194
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 172
- #COVID19 : Abarwayi bashya 166 barimo 108 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari
- Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 waragabanutse
- #COVID19 : Mu barwayi bashya 169 harimo 125 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 93
- MINEDUC: Nta mwana urwarira ku ishuri ngo ajye mu muryango we adapimwe COVID-19
- #COVID19 : Abarwayi bashya 143 barimo 101 babonetse i Kigali
- U Bushinwa bwangiye itsinda rya OMS kwinjira mu gihugu gukora iperereza ku nkomoko ya Covid-19
- #COVID19 : Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 167, ntawakize
- Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu batanu, haboneka abarwayi bashya 107
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo,rwosekdi Abayobozi bumve ibitekerezo by’abaturage bayobora,iryo gerageza bayobozi muryitondere mubishishozeho,dusanzwe tubaziho ubushishozi murwane kubaturarwanda,iryo gerageza barikorere iwabo.
Njye sinumva impamvu ari hano baje kugeragereza iyo miti yabo. Tuziko imiti itageragerezwa ku bantu, nta mbeba cg ibindi bikoko byo kugeragerezaho bag IRA? Niba ntabyo se Bayigeragereje iwabo ko tutabarusha abarwayi? Ni muhagarare batumare ahubwo! Bagiye kugeragereza ku bataliyani na Espanye se? Ubu nitwe bakunze erega! Nyakubahwa H.E Paul Kagame natabare abaturage be ishyano ritaratugwira. Ibi ni ugushaka guca intege imibiri yacu ngo itumare nk’abataliyani rwose.
Ntabwo mbyumva ukuntu abo baribarwaye COVID-19 uburyo bakize icyi cyorezo Kandi mutubwira ko yaburiwe umuti n’urukingo
Birashoboka ko utakurikiye neza uko covid-19 ivurwa, bavura ibimenyetso byayo ndavuga umuriro, gukorora, kunanirwa guhumeka etc... maze virus igashira mu mubiri nyuma yo gucibwa intege.