Mu mezi abiri gusa ingabo zimaze kuvura abaturage ibihumbi 39

Kuva ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage by’uyu mwaka wa 2018 byatangira, abaturage 39.907 bamaze kuvurwa indwara zitandukanye zari zarabazahaje.

Ingabo zavuye abaturage indwara zitandukanye ku buntu
Ingabo zavuye abaturage indwara zitandukanye ku buntu

Abaturage bishimira cyane ibikorwa bitandukanye ingabo zibakorera kuko bibafitiye akamaro, byagera ku buvuzi ho bikaba agahebuzo kuko hari benshi bavurwa ku buntu indwara zari zarananiranye ku buryo bari barihebye bumva ko batazakira.

Mukakimenyi Epiphanie w’imyaka 54 ukomoka mu Murenge wa Ntongwe muri Ruhango wari waje kwivuriza ku bitaro bya Ruhango, yishimira ko yavuwe indwara yo kuzana umwoyo (Hemoroide) yari amaranye imyaka 12.

Agira ati “Iyo ndwara bayimbaze ejo nari nyimaranye imyaka 12. Yambabazaga cyane kuko iyo najyaga kwituma hari inyama yo munda yasohokaga hakaba n’ubwo mva amaraso menshi. Byatumaga mpora ndwaye umugongo ariko kuva abasirikare bambaga ndumva ngenda mera neza”.

Arongera ati “Nari naragerageje kwivuza mu bikorera, bambwira ko kugira ngo nkire ngomba kubagwa ariko kubera ubukene ndabireka none abasirikare bamvuriye ubuntu. Ndabashimira cyane kuri iki gikorwa kidasanzwe ndetse nkanabashimira kubera ko baturindira umutekano”.

Maj. Dr John Bukuru ukuriye itsinda rivurira ku bitaro bya Ruhango, avuga ko kuvura abaturage bihura n’ishingano zabo zo kubarindira umutekano.

Ati “Hano tumaze kuvura abarwayi 1679 ariko intego ni ukuvura abantu 2500 kandi tukazabigeraho mu gihe gito dusigaje. Iyo tuvura abaturage ni n’uburyo bwo kubarindira umutekano w’ubuzima bwabo kugira ngo bagire amagara mazima babashe gukora batere imbere”.

Ahanini indwara zirimo kuvurwa n’iz’ubuhumekero, indwara z’abagore, kubaga amagufwa,amaso,amenyo, kubaga indwara zitandukanye no kuvura indwara z’uruhu.

Uretse ubuvuzi, harimo kubakwa n’ibyumba by’amashuri 206, hamwe mu ho Kigali Today yasuye kuri uyu wa 20 Kamena 2018,ni GS Kagugu muri Gasabo, ahagiye kuzura ibyumba 12 ngo bikazagabanya ubucucike mu mashuri nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iryo shuri, Habanabashaka Jean Baptiste.

Ati “Twari dufite ubucucike buri ku bana 80 mu cyumba cy’ishuri kimwe bigatuma umwarimu atagera ku bana bose ngo abakurikirane bikabangamira ireme ry’uburezi. Ibi byumba 12 ingabo zigiye kutwuzuriza bizatugabanyiriza kugera ku bana 65, kandi tuzabitaha mu kwezi gutaha”.

Akomeza avuga ko k’ubufatanye bw’ikigo n’ababyeyi bazakomeza kwishakamo ubushobozi bakubaka ibindi byumba kugeza ubwo buri cyumba kizajya kijyamo abana 46 nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi abiteganya.

Kuva ibyo bikorwa byatangira ku ya 20 Mata 2018, havuwe abantu 39.907, hakebwa abagabo 17.784 naho abipimishije SIDA ku bushake bakaba bagera ku 2006.

Hahinzwe kandi ibijumba ku buso bwa hectare 407.6, ibirayi hectare 204.5, imboga hectare 459.9 ndetse hanarwanywa kirabiranya mu rutoki kuri hectare 397.3.

Harimo kubakwa kandi inzu z’abatishoboye 1493, izarangije gusanwa z’abatishoboye ni 485 ndetse hakaba haranubatswe ubwiherero 588 mu miryango itandukanye.

Kureba andi mafoto menshi kanda AHA

Kureba andi mafoto y’ibikorwa bitandukanye by’ingabo kanda AHA

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ingabo z’igihugu turazishima kubwitange zigira!Bazaze na Kayonza na Rwamagana natwe batuvure turabakeneye

Claire yanditse ku itariki ya: 21-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka