Mme Jeannette Kagame agizwe ambasaderi w’ubuzima bw’ingimbi n’abangavu ku isi (yavuguruwe)
Izo nshingano azihawe n’Umuryango w’Abibumbye, ishami ryawo ryo kurwanya SIDA (UNAIDS), kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukuboza 2018, bitewe n’uruhare agira mu gukora ubuvugizi kugira ngo abana bagire ubuzima bwiza.

Izo nshingano azihawe ku mugaragaro ubwo yari yitabiriye ibiganiro byagaragarijwemo uko SIDA ihagaze mu Rwanda mu myaka irindwi (2010-2017) ishize.
Madame Jeannette Kagame yavuze ko kuba yashimiwe agahabwa uriya mwanya abikesha ubufatanye n’abantu ndetse n’imiryango itandukanye yakoranye na yo.
Yagize ati “Bavandimwe, babyeyi mwatwemereye tugakorana muri uru rugendo rutari rworoshye, baba abo muri AVEGA, Rwanda Women Network n’andi matsinda twakoranye yose, bana bacu, iri shimwe turarisangiye. Dukomeze umuhigo wo kurandura burundu virusi itera SIDA, bityo abana bacu babeho kandi bakure neza”.
Yakomeje avuga ko agiye kongera ingufu mu buvugizi hagamijwe ko SIDA yaba yacitse burundu mu mwaka wa 2030.
Muri icyo kiganiro byagaragaye ko impfu zituruka kuri SIDA zagabanutse muri iyo myaka irindwi ishize kuko zavuye ku 6,000 muri 2010 zigera ku 3,100 muri 2017.
Abafite virusi itera SIDA bari ku miti na bo bariyongereye bava ku 89,300 bagera ku 186,000 na ho ubwandu bushya bwa SIDA buragabanuka buva ku 9.300 bugera ku 7,400 muri gihe nk’icyo.
Impfubyi za SIDA na zo zaragabanutse kuko zari 120.000 muri 2010 zigera ku 69,000 muri 2017 na ho gufasha abagore batwite kubyara abana batanduye biva kuri 70% bigera kuri 92%.
Ikindi ngo abipimisha SIDA ku bushake bariyongereye kuko mu mwaka umwe, hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018 ngo hipimishije abantu miliyoni 2.5.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
TURISHIMYE NK’ABANYARWANDA KUBWIYI NTAMBWE URWANDA RUTEYE, IMANA IKOMEZE KUTUBA HAFI. TURAGUKUNDA @MAMA WACU.
Dushaka amafoto menshi kuri iyi meeting ya UNAIDS yitabiriwe na first lady mwadufasha mukayashyira kuri Flickr yanyu
Komeza imihigo Rwanda !
Nk’uko biri mu ngamba zigize itorero ry’uRwanda ; harimo "Inararibonye "n’Ingobokarugamba" .... Aha niho mpera mpamagarira abana b’u Rwanda gukurikiza ingero nziza z’abayobozibacu.
Proud to our Mamy/ Sister and , even for all us Rwandese
Congrats @mama Rwanda,nakomeze imihigo ako ni agaciro kacu Abanyarwanda gakomeza kwiyongera, ishema aduteye abato bazarigira impamba!!!
Waouh,ikizere yaturemyemo n’ubushizi bw’amanga mu guharanira ikiza nta kabuza nitubikurikiza ingimbi n’abangavu b’isi muri rusange nab’u Rwanda by’umwihariko zizagira ubuzima buzira umuze.
Proud of Her.
Congratulations... to Her.