Misiri yahaye u Rwanda ibikoresho byifashishwa mu kuvura Covid-19

U Rwanda rwakiriye impano y’ibikoresho byo kwifashisha mu kuvura Covid-19 byatanzwe n’igihugu cya Misiri, bikaba bigizwe n’imyambaro irinda abaganga n’abandi bita ku barwaye icyo cyorezo.

Iyo mpano ifite agaciro k’ibihumbi 150 by’Amadolari ya Amerika, yashyikirijwe u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Nzeri 2020, ikaba yatanzwe na Ambasaderi Ahmed El Ansary ku ruhande rwa Misiri, yakirwa na Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije ku ruhande rw’u Rwanda.

Iyo mpano ni igice cy’ibyo Misiri yiyemeje byo gutanga miliyoni enye z’Amadolari ya America ku bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), mu rwego rwo kubifasha guhangana na Covid-19.

Minisitiri Ngamije yavuze ko iyo nkunga izagabanya ubwandu bwa Covid-19 mu baganga, inagabanye ubwiyongere n’impfu zishamikiye kuri icyo cyorezo mu bigo by’ubuzima byo hanze y’Umujyi wa Kigali.

Ati “Hari ikizere cy’uko urukingo rw’icyo cyorezo ruzaba rwabonetse mu mezi atatu ari imbere, gusa turacyakeneye byombi, ni ukuvuga urukingo n’ubuvuzi. Ni yo mpamvu iyo nkunga twari tuyikeneye kugira ngo turinde abantu bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa na Covid-19”.

Kuva tariki 14 Werurwe uyu mwaka, u Rwanda rumaze kugira abantu 19 bishwe na Covid-19, ikaba yaribasiye cyane cyane abasabzwe bafite izindi ndwara zitandura nka diyabete.

Kugeza ku Cyumweru tariki 6 Nzeri 2020, mu Rwanda abanduye icyo cyorezo ni 4,374 bagaragaye mu bipimo 439,893, abamaze gukira ni 2,235 mu gihe abakirwaye ari 2,120.

Ku ruhande rwa Misiri, Ambasaderi Ansary yavuze ko iyo mpano ari imwe mu zo icyo gihugu gisanzwe gitanga mu rwego rw’ubuzima, ari na ho hashingiye ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Agira ati “Twishimiye ubu bufatanye mu rwego rw’ubuzima, kandi mu gihe kiri imbere hari umushinga ukomeye duteganya (kubaga umutima), gusa sinshaka kugira icyo nawuvugaho ubu, nzawuvugaho igihe kigeze”.

Umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Shakira Umutoni, yavuze ko iyo mpano iturutse mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi bwakomeje gutanga umusaruro mu bice bitandukanye, cyane cyane ubuzima n’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe nitwa arias ndimusanze ubwose murabona misiri idusumbya ubukungu cane kuburyo yadufasha Koko?cv19 nimukino ifite ubundi busobanuro uwagirango urukingo ruboneke naho ibindibyo biraturambiye

Arias yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Harya ari Misiri n u Rwanda nikihe gihugu kirembejwe na Corona kurusha ikindi? Ifite abanduye bangahe, imaze gupfusha bangahe?
Aha niho mpera mvugako iyi ndwara ishobora kubiri politike kurushuko aricyorezo!!
Arinayo mpamvu ubona irwanwa kandi ikanigishwa ninzego zunutekano kurushuko hakora izubuzima hano mu Rwanda

Umuturage yanditse ku itariki ya: 7-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka