Minisitiri w’ubuzima arashima ibitaro bikuru bya Kibuye ko byivuguruye

Minisitiri w’ubuzima, Dr Binagwaho Agnes, yashimye ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Kibuye kubera isuku isigaye ibiranga na serivisi zihatangirwa.

Hari hashize umwaka urenga Minisitiri Binagwaho asuye ibitaro bikuru bya Kibuye. Icyo gihe yasanze byari byugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo isuku nke kubera ibikoresho bitari bihagije, ariko nyuma y’umwaka ngo arasanga ibitaro byarivuguruye mu mpande zose, haba mu kazi, ndetse na serivisi zihatangirwa.

Mu nama yamuhuje n’ubuyobozi by’ibyo bitaro tariki 18/10/2012, Minisitiri Binagwaho yagize ati “Nabonye ibitaro byanyu bisa neza kurusha mbere ubwo duherutse hano, isuku ni yose, murakorera kuri gahunda kandi nabonye hari n’ibindi byinshi byakemutse. Ni ikimenyetso cy’uko hari ubuyobozi bwiza”.

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibuye, Dr Rwirangira Theogene, asobanura ibyo bagezeho n’ibyo bateganya kugeraho, yavuze ko bari hafi kugeza imbangukiragutabara (Ambulance) ku kigo nderabuzima cya Mukungu, ahantu hari urugendo rw’amasaha atanu kugenda no kugaruka.

Yanagaragaje ikibazo cy’uko ibitaro bitagira imodoka ikoreshwa mu buyobozi, ariko icyo cyahise gikemuka kuko Minisitiri w’ubuzima yabijeje ko izaboneka bidatinze.

Ibitaro bikuru bya Kibuye byubatswe mu 1956. Kugeza ubu bitanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage basaga 148.600 bikagira ibigo nderabuzima icyenda hakiyongeraho na poste de sante ya Bigugu nayo iri hafi kujya mu rwego rw’ikigo nderabuzima.

Inyubako zaruzuye, igisigaye nuko ministeri y’ubuzima ibagezaho ibikoresho ubundi ikigo nderabuzima kigatangira akazi, bityo mu karere ka Karongi bakuzuza umubare w’ibigo nderabuzima icumi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka