Minisitiri Gatabazi yijeje ubuvugizi ku kongera umubare w’abaganga

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nyamirama ubuvugizi ku kongera umubare w’abaganga kubera ko uhari ari muto kandi cyakira abaturage benshi.

Yabivuze ku wa Gatatu tariki ya 02 Ugushyingo 2022, mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Kayonza.

Ubwo yasuraga Ikigo Nderabuzima cya Nyamirama gihereye mu Murenge wa Nyamirama, Umuyobozi wacyo Jane Bayera, yamugaragarije ko bafite ikibazo cy’abaganga bacye kandi abaturage bagomba kwitaho ari benshi bityo bigatuma hari serivisi zidatangwa neza.

Ati “Ubundi tugenerwa abaganga 15 ariko ubu dufite 10 gusa, urumva hari abakora akazi bakarenza amasaha yagenwe kuko umuturage ntiyaza ngo agende atavuwe. Dufite abaturage 33,607, tugomba kwitaho.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yijeje ko bagiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo umubare w’abatanga serivisi z’Ubuzima wiyongere.

Yasuye kandi inzu y’urubyiruko ishamikiye kuri iki Kigo Nderabuzima aganira n’urubyiruko ruhabwa amahugurwa mu ikoranabuhanga, abasaba kwita ku masomo bahabwa ariko bakita no ku kugira ikinyabupfura.

Nyuma yo gusura Ikigo Nderabuzima, Minisitiri Gatabazi, yanasuye abaturage bo mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu.

Yababwiye ko Perezida wa Repubulika yabatumye kubasura kugira ngo barebe uko bameze.

Yababwiye kandi ko baje kwibutsa abayobozi ko bagomba kubegera bakabakemurira ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

heello
minister tuagushimiye,gusa muzatuvuganire ,muri minisante harimo ikibazo,ntituzamurwa mu ntera,ntitwongererwa imishahara,
ikindi abashinzwe kutugera imishahara babikora uko babishaka,
niba ufata customer care ,it ,data manager nabandi bose batavura ukabahembera niveau zazbo za AO,wagera kubavura bafite amabaruwa abashyira mu kazi ya AO ukabaha umushahara ungana nuwa A1?NI GUTE abatavura aribo usanga bahembwa neza kandi ugiye kubitaro ,ukareba akazi muganga akora ntago yagakwiye guhembwa make kuri aya IT,LOGISTIC, hygienist ,etc ibyo turabyibaza impamvu bikatuyobera ?
MINISTER MUZATUVUGANIRE NATWE

MURAKOZE

matayo yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

Byo biteye agahinda!!! Nigute wigira niveau itagira gihembwa? A1/Ao Ibi bimaze iki ? Umuforomo asabwa ibirenze ubushobozi bwe kd ubwe ntacyo avanamo, ese service zakwa umuforomo azazitanga ate atanezerwe? Ni murebe ibyakorwa rwose bihinduke Dore

Olivier yanditse ku itariki ya: 4-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka