Minisiteri y’Ubuzima yahawe ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 24 Frw

Fondasiyo ya Afriquia yo muri Polonye yahaye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ibikoresho byifashishwa mu kugorora ingingo n’ubuvuzi bw’amagufa.

Ibi bikoresho byatanzwe bikaba bifite agaciro kagera kuri miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo kunoza imikorere yo kubaga amagufa mu bitaro bya Kigali bya Kaminuza y’u Rwanda CHUK, Rilima na Ruhengeri.

Urubuga rw’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), rutangaza ko ari ku nshuro ya 10 Afriquia Foundation iteguye ibi bikorwa, aho abaganga binzobere bazanwa gukorera mu Rwanda, ibikorwa bitandukanye birimo no kuvura abarwayi, mu gihe abaganga bo mu Rwanda bahabwa amahugurwa no kwimenyereza umwuga muri Polonye.

Kugeza ubu Afriquia Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda imaze kuvura abana 8 haba mu Rwanda ndetse no mu bitaro byo muri Polonye.

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka