Minisiteri y’Ubuzima irabura abantu ibihumbi 60 batanga amaraso

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE)ivuga ko ikirimo kubura byibura abantu ibihumbi 60 bagakwiye kuba batanga amaraso ku bayakenera buri mwaka.

Dr Jeanine Condo hamwe na Dr Gatare baganira n'itangazamakuru ku bijyanye no gutanga amaraso
Dr Jeanine Condo hamwe na Dr Gatare baganira n’itangazamakuru ku bijyanye no gutanga amaraso

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC) gishamikiye kuri iyo minisiteri gitangaza ko mu mwaka ushize wa 2018, abatanze amaraso ngo bari ibihumbi 65, mu gihe abagomba kuyatanga bose kugira ngo Leta igere ku ntego y’Umuryango w’Abibumbye, ngo bagombye kurenga ibihumbi 120.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe amaraso muri RBC, Dr Swaibu Gatare agira ati "Umuryango w’Abibumbye(UN) uteganya ko kugira ngo igihugu kibe gifite amaraso ahagije, ari uko byibura 1% by’abaturage bacyo baba batanga amaraso buri mwaka".

Ati "Twe rero tugeze ku rugero rwa 0.5% kuko abatanze amaraso mu mwaka ushize ari 65,000. Hakenewe abandi nk’abo. Ariko ntibivuze ko icyo cyuho gituma hari abantu bapfa kubera kubura amaraso”.

Yongeyeho ati “Hasanzweho izindi ngamba zituma abantu batazakenera amaraso cyane, zirimo ibijyanye no gukumira impanuka bikorwa na Polisi, ndetse no gufasha ababyeyi kubyara neza batabazwe ngo habeho gutakaza amaraso menshi".

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Jeanine Condo avuga ko hakenewe ubundi buryo buhuza imbaga y’abantu benshi bahoraho biyemeza gutanga amaraso.

Aganira n’Abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Dr Condo yagize ati "Namwe muri mu bo dushaka ko mwadufasha mukitabira gutanga amaraso".

Abanyamakuru na bo bari mu bo MINISANTE isaba amaraso
Abanyamakuru na bo bari mu bo MINISANTE isaba amaraso

Dr Condo ashimira abagize inzego z’umutekano barimo abasirikare n’abapolisi, abitabira Itorero ry’Igihugu(intore) ndetse n’abanyeshuri.

Ku munsi mpuzamahanga wo kwizihiza itangwa ry’amaraso uzitabirwa n’abaturuka mu bihugu bitandukanye byo ku isi bazahurira i Kigali ku itariki 14/6/2019, u Rwanda ngo ruzaba rwishimira umusaruro w’utudege tutagira abapilote(drones) dusigaye dukoreshwa mu gushyira amaraso abarwayi.

Mu mwaka ushize wa 2018 udusashi tw’amaraso twahawe abarwayi twari 95,806, muri 2017 hakaba haratanzwe utugera kuri 83,134.

Muri utwo dusashi tw’amaraso twose twahawe abarwayi, utugera ku 19,500 ngo ni two twavanywe ku bitaro tujyanwa ku bindi hakoreshejwe twa ‘drones’.

Ikigo gishinzwe iby’amaraso gikomeza kivuga ko kirimo gushaka uburyo hakoreshwa ‘drones’ zitwara udusashi twinshi tw’amaraso kugira ngo kinoze kandi cyihutishe serivisi zo gutanga amaraso ku barwayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Please please RBC muhindure imikorere muzabona abantu batanga amaraso.Iyo muje gufata amaraso urugero nko muri car free zone muteganye ko hari abantu baba bafite isaha imwe cg ebyiri za pause abo bantu muteganye aho mubakirira kugirango batange amaraso basubire ku kazi, kuko umuntu aza afite ubushake bakamubwira ngo tegereza icyo gihe urabireka
kuko ntiwakererwa mu kazi.Ikindi gitekerezo kuki mutajya gusaba mu bigo gufata amaraso abakozi nkuko mubikora mu basirikare?abantu benshi baba bafite ubushake ariko bakabura umwanya

Rwema yanditse ku itariki ya: 12-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka