MINISANTE yungutse imbangukiragutabara 20 zizazamura urwego rw’ubuzima

Umuryango Imbuto Foundation wahaye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) imbangukiragutabara 20, mu rwego rwo kuyunganira hagamijwe guha serivisi nziza abarwayi kuko ngo izihari ari nke ndetse harimo n’izishaje.

Umuhango wo gutanga izo mbangukiragutabara wabaye kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019, MINISANTE ikaba yahise izishyikiriza abayobozi b’ibitaro zagenewe kugira ngo zihite zitangira akazi kuko ngo zari zikenewe cyane, imwe muri zo ikaba ifite agaciro ka miliyoni 54 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Géraldine, yavuze ko uwo muryango watanze imbangukiragutabara kuko n’ubusanzwe wita ku buzima bw’abaturage.

Umutesi Géraldi (ubanza iburyo), umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation
Umutesi Géraldi (ubanza iburyo), umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation

Agira ati “Icyerekezo cy’igihugu ni uko muri buri kagari haba ikigo cy’ubuzima ariko ntibiragerwaho. Izi mbangukiragutabara rero zizafasha wa muturage uri kure y’ivuriro ry’ibanze cyangwa ibitaro kuhagera byihuse. Ni umusanzu rero twatanze nka Imbuto Foundation, kuko twita ku buzima bw’abaturage muri rusange n’ubw’umubyeyi n’umwana by’umwihariko”.

Akomeza akangurira n’abandi bafatanyabikorwa gutanga umuganda wabo kuko ibitaro bikeneye imbangukiragutabara ari byinshi, cyane ko hari na nyinshi zashaje zikeneye gusimburwa.

Dr. Corneille Ntihabose uyobora ibitaro bya Byumba mu karere ka Gicumbi, avuga ko imbangukiragutabara bahawe yari ikenewe cyane kuko batabashaga gufasha abarwayi uko bikwiye.

Ati “Ibitaro byacu ni byo bya mbere bifite ibigo nderabuzima byinshi, ni 24. Iyo rero nka bine cyangwa bitanu bihamagariye rimwe kandi twari dufite imbangukiragutabara ebyiri gusa, ntitwabashaga kwihuta gufata abarwayi, twahitagamo abarembye cyane, ariko si byo kuko uhamagaye wese ni uko aba arwaye, iyi duhawe rero izatwunganira”.

Umuyobozi mukuru muri MINISANTE ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima rusange, Dr. Zuberi Muvunyi, avuga ko imbangukiragutabara ari ikintu cy’ingenzi mu buvuzi, gusa ngo n’ubu ziracyari nke.

Ati “Dukurikije amavuriro dufite n’imbangukiragutabara dufite nta mahuriro, ziracyari nke cyane kandi n’izihari zirakuze, tugenda tuzisimbura. Imodoka nk’izi rero ni ingenzi kuko iyo umuntu afite ikibazo gikomeye cy’ubuzima, nibura mu isaha imwe yagombye kuba yagejejwe ku rwego rwisumbuye rw’ubuvuzi”.

Dr. Muvunyi avuga kandi ko mu mahame mpuzamahanga imbangukiragutabara ifasha abantu ibihumbi icumi, akemeza ko izihari ari nke cyane kuko ngo zigera kuri 300 gusa kandi muri zo ngo harimo izishaje zitakimeze neza nk’uko byifuzwa.

Ubushakashatsi MINISANTE iheruka gukora bwerekanye ko ½ cy’imbangukiragutabara zihari zishaje, ikemeza ko hakenewe izindi nshya 174 harimo n’izisimbura izishaje, bityo ibashe kugera ku ntego yihaye yo kugira nibura imbangukiragutabara imwe ku baturage ibihumbi 40.

Dr. Muvunyi yakomeje asaba abazihawe kuzitaho bihagije, bakaziha abashoferi bizewe kuko ari imodoka zihenze bityo zizarambe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka