MINISANTE yitabye abadepite kubera ibibazo bya Mutuelle

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta barasaba Ministeri y’ubuzima gushyiraho uburyo buboneye bw’imikoranire yayo n’izindi nzego bireba kugira ngo ibashe kunoza imikorere y’urwego rw’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).

Ubwo yitabaga iyi Komisiyo, Ministre w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho yatangaje ko iyi Ministeri itekereza kuri Politiki nshya ya gatatu igenga Mutuelle ngo kuko hari ibibazo bisa n’ibyananiranye.

Iyi Komisiyo yatumije Ministre w’ubuzima mu rwego rwo kwisobanura ku bibazo byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta, yashyize ahagaragara ibibazo by’ingutu bivugwa muri Mutuelle de santé.

Ibibazo bivugwa muri Mutuelle de santé birimo imyenda urwo rwego rufitiye ibitaro n’ibigo nderabuzima ingana na miliyari zirenga eshatu, ibigo bimwe na bimwe bitishyurira abakozi babyo, abaturage badatanga amafaranga ya Mutuelle, amafaranga yanyerejwe n’ibindi.

Ministre Binagwaho yemereye abadepite ko Mutuelle ifite ibibazo koko ariko usanga bishingiye kuri politiki yo kwegereza ubutegetsi inzego zo hasi ugasanga hari ibikorwa uko bitateganyijwe.

Yatanze urugero rw’uko hari inzego zishyura amafaranga ya Mutuelle aho kuyohereza ku mashami ya za Mutuelle ahubwo akajya mu buyobozi bw’uturere.
Ibi ngo ni byo byagiye bituma ibitaro n’ibigo nderabuzima bitabona amafaranga, none ubu Mutuelle de santé ibafitiye imyenda isaga miliyari eshatu.

Mu gukemuka kw’iki kibazo Dr Binagwaho agira ati “Kubera ko imyenda iri mu turere twagiye dufata amafaranga yakagombye kujya ku mashami ya za Mutuelle ubwo ni two tuzayishyura kuko imyenda yishyurwa n’uyifite. Ibi twabivuganyeho na MINALOC na MINECOFIN ku buryo amafaranga y’ibitaro azishyurwa”.

Cyakora ku birebana n’ibigo nderabuzima nta gisubizo kiraboneka mu gihe Mutuelle ibifitiye imyenda igera kuri miliyari imwe irenga.

Nubwo MINISANTE ivuga ko politiki nshya igenda ikemura ibibazo, biragaragara ko bikiri ingutu; mu baturage miliyoni imwe n’ibihumbi 400 bo mu cyiciro cya gatatu (abakire) bagombaga gutanga amafaranga ya Mutuelle abayatanze barengaho 3000 gusa.

Ministeri itangaza ko batayatanze bitewe n’uko bashobora kuba bakoresha ubundi buryo butari Mutuelle.

MINISANTE yari yagennye ko izinjiza amafaranga agera kuri miliyari 20 uyu mwaka, ariko ayabonetse ubu ni miliyari ebyiri gusa.

Abadepite bagiriye Ministeri y’ubuzima inama yo gushyiraho uburyo buboneye bwo gukorana n’inzego zose zifite aho zihuriye na Mutuelle de santé, mu rwego rwo gukemura ibibazo biyigaragaramo.

Ministeri yo ivuga ko inatekereza kuri politiki nshya ku nshuro ya gatatu, ngo kuko yasanze politiki nshya ya kabiri ariyo iriho ubu, hari ibibazo nayo itakemura.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese ko abaturage binubira cg banga gutanga amafranga ya mitiweli ariko bakihutira kujya kwa muganga, baba baziko baravurwa n’imiti itaguzwe? Ingaruka yo kudatanga amafranga ya MITIWELI ni uguhomba kw’ibitaro bityo abaturage ntibabone ibikorwa by’ubuvuzi. MUGERAGEZE RWOSE.

yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Ministeri y’ubuzima nitabarwe kabisa, Minister Binagwaho arayishe pe!!!!!Ngaho aba Doctors ngo nta PBF, ngaho abanyeshuli babemereye kujya kwiga igihembwe kirangiye ngo basubire mukazi hasigare abo mubitaro nkaho muri za centre de sante bo atari abaganga badakeneye kumenya birushijeho ego ko Mana, Inama ya Guverinoma iti Twemeje imishara y’abakozi, Binagwaho ati ndabyemeye ariko abo muri za centre de sante ntibagomba kuyibona nkabo atari abakozi ubuse bose noibarwanira kujya gukorera mubitaro no muaprivate abarwayi bazaho bate muma centre de sante Mana ube hafi utabare. Ariko se Uwo mubyeyi Dr Agnes BINAGWAHO apfa iki n’abakozi bo mu ma centre de sante? Ese ubwo si abajyanama babi afite muri Ministeri ayobora bituma yica amategeko agafata ibyemezo akurikije ibyo bamubwiye. His Excellence Please TABARA MIONISANTE. we kwon that are you enable for changes.

Rwasamirera Henry yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Abanyarwanda muri rusange barakennye ntaho bakura: Ntamirimo afatika ari mucyaro[ahatuye abantu benshi] dukuraho amafaranga.
Twatangajwe kandi tubabazwa n’ikemezo cyo kugabanyiriza imishahara y’abakozi bo mubigo nderabuzima, biteye impungenge zumvikana uko bazabasha gutanga service inoze mubasaba mugihe bahangayikishijwe n’amaramuko yabo ageramiwe, kandi ako gashahara gasanzwe kanavaho byinshi!

Mura yanditse ku itariki ya: 26-10-2012  →  Musubize

muzatubarize Minister niba yemerewe kugabanya imishahara y’abakozi yasohotse mu igazeti ya Leta!abakozi bo mubigonderabuzima yabashubije kuyakera.Ese buriya azambara itaburiya avure abanyarwanda?

solange yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka