MINISANTE yijeje gutanga serivisi zinoze kandi zegereye abaturage

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yijeje Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zegereye abaturage mu bihe bya vuba, kuko ikibazo cyari kiriho kirimo kuvugutirwa umuti.

MINISANTE igaragaza ko kimwe mu bibazo by’ingutu bari bafite byabangamiraga itangwa rya serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima by’umwihariko ku hantu hegereye cyane abaturage, ahanini cyaterwaga n’umubare muke w’abakora mu nzego z’ubuvuzi, kubera ko mbere ya 2024, abakoraga mu buvuzi bari bake cyane ugereranyije no mu myaka ibiri ishize.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, avuga ko mbere ya 2024, abinjiraga mu rwego rw’ubuvuzi ku mwaka bari munsi y’ibihumbi bibiri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera, avuga ko kongera umubare w'abakora mu buvuzi bizihutisha itangwa rya serivisi z'ubuvuzi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, avuga ko kongera umubare w’abakora mu buvuzi bizihutisha itangwa rya serivisi z’ubuvuzi

Ati “Ku mwaka mbere ya 2024, abinjiraga mu nzego zo kwiga iby’ubuvuzi bari 1600, umwaka ushize, twageze ku 6400, bakaba bamaze kwikuba inshuro hafi enye, ari yo gahunda twavuze yo gukuba kane abinjira mu rwego rw’ubuvuzi mu myaka ine, ariko hakaba hari ahantu hari hari imibare mike cyane, nko mu baforomo ku mwaka twigishaga abageze kuri 200, ariko ubu tukaba tugeze ku bihumbi birenga bibiri.”

Arongera ati “Mu babyaza kugira ngo ababyeyi babashe kubyarira aho batuye, twajyaga twigisha 72 ku mwaka, ariko ubu twigisha abarenga igihumbi ku mwaka. Tukaba twiteze ko mu gihe gito, serivisi zizaba zegereye abaturage.”

MINISANTE igaragaza ko habayeho kuzamura urwego rw’amavuriro n’ibitaro, aho bari bafite ahatangirwa serivisi zo kubaga no kwita ku bana ku buryo bwihariye n’indwara z’umubiri zikomeye, ibitaro bitanu gusa mu gihugu, bivura bikanigisha, ariko guhera mu mwaka ushize (2025), hongeweho ibindi icumi, ubu byose hamwe bikaba ari ibitaro 15, bifasha mu kugabanya ubucucike mu mavuriro.

Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda bajya kwivuriza hanze, cyane cyane abajyaga gusimbuza impyiko, bikaba bisigaye bikorerwa mu Rwanda, kuko guhera umwaka ushize, abagera kuri 82, baherewe ubwo buvuzi imbere mu Gihugu, bifasha u Rwanda kuzigama agera ku bihumbi 800 by’amadolari ya Amerika.

Mu zindi ndwara zatumaga hari abajya gushakira serivisi mu mahanga, harimo n’iz’umutima, zikaba zisigaye zitangirwa mu Rwanda, ahamaze kubagwa abarenga 500.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin hamwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera, bungurana ibitekerezo mu Nama y'Umushyikirano
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, bungurana ibitekerezo mu Nama y’Umushyikirano

Abayobozi muri MINISANTE bavuga ko iyo Minisiteri ishyize imbaraga mu bijyanye no guhangana n’indwara za Kanseri, kuko zirimo kwibasira umubare w’Abanyarwanda batari bake, kandi inyinshi zikaba zivurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho imwe mu mashini ikomeye yifashishwa mu kuzivura yitwa PET Scan yamaze kugezwa mu gihugu, hakaba harimo kubakwa uruganda rutunganya imiti iyikoreshwamo, ku buryo mu gihe cy’amezi atatu iyo serivisi izaba yatangiye gutangwa.

Mu 2023 nibwo MINISANTE yatangije gahunda yo kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi izwi nka kane gukuba kane (4x4), bakaba bateganya ko mu myaka mike iri imbere serivisi zose zizaba zitangirwa hafi y’umuturage kandi ku giciro gito.

Umwaka wa 2025 wasize iyi ntego igezweho ku kigero cya 43% mu gihe cy’imyaka ibiri gusa yari imaze ishyirwa mu bikorwa, aho mu bimaze gukorwa harimo kongera umubare w’abiga iby’ubuvuzi umaze kwikuba inshuro 3,7.

U Rwanda rwatangije gahunda yo gukuba kane abakora muri urwo rwego, mu rwego rwo kongera umubare wabo kuko wasangaga umuganga umwe abarirwa abantu 1.000, mu gihe intego ari abaganga bane ku baturage 1.000.

Gahunda yo kongera abakora mu rwego rw’ubuvuzi, iteganya kongeramo abantu 32.973 bitarenze 2028.

Biteganyijwe ko iyo gahunda izakoresha arenga miliyoni 395,2 z’Amadolari (agera kuri miliyari 508,1 Frw) mu kugera kuri gahunda yo kongera abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka