MINISANTE yatangije imishinga izafasha kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) n’Ikigega cy’Abanyamerika cy’Iterambere (USAID), hatangijwe imishinga ibiri yitezweho kugabanya umubare w’impfu z’ababyeyi n’abana bapfa mu gihe cyo kubyara.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko iyo mishinga izafasha muri gahunda zitandukanye z'ubuvuzi
Minisitiri Nsanzimana avuga ko iyo mishinga izafasha muri gahunda zitandukanye z’ubuvuzi

Ni imishinga izamara igihe cy’imyaka itanu yiswe Tubeho na Ireme, yatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023, ikaba yitezweho gushyigikira amavuriro hagamijwe kugabanya umubare w’impfu z’ababyeyi n’abana bapfa mu gihe cyo kubyara.

Umushinga Tubeho uzafasha mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana bapfa mu gihe cyo kubyara, mu gihe Ireme uzafasha mu kubaka inzego z’ubuzima cyane cyane abakora kwa muganga, harimo no kubaka sisiteme z’ubuzima.

Ubwo hatangizwaga iyo mishinga uko ari ibiri, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric William Keneedler, yavuze ko yitezweho umusaruro mu nzego z’ubuvuzi.

Yagize ati “Ni imishinga dufatanyijemo na Minisiteri y’Ubuzima, kugira ngo hatangwe serivisi z’ubuvuzi, zibashe kugira ireme no kugerwaho neza, bityo natwe tukabigiramo uruhare mu rwego rwo kuzamura ireme rya serivisi z’ubuzima kuri bose, ndetse no kugira uruhare mu kugera ku ntego y’u Rwanda yo kugeza serivisi z’ubuzima kandi zinoze ku baturage bayo."

Amb. Eric William Keneedle avuga ko ari imishinga yitezweho umusaruro
Amb. Eric William Keneedle avuga ko ari imishinga yitezweho umusaruro

Ku ruhande rwa MINISANTE, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko nta kabuza iyo mishinga izafasha muri gahunda zitandukanye z’ubuvuzi bikazagirira akamaro Abanyarwanda.

Yagize ati “Twishimiye ko ubwo bufatanye bugiye gukomeza, buziye igihe kuko muri Minisiteri y’Ubuzima twari mu mavugurura atandukanye, ajyanye no guhugura abakozi bo kwa muganga benshi kandi ku rwego rwo hejuru. Ni ukubaka ubuvuzi bw’ibanze haba ku rwego rw’abajyanama b’ububuzima, amavuriro na kaminuza, bifasha ibyo twari tumaze igihe dutegura kuko bisa nk’aho bitangiriye rimwe, ku buryo mu myaka itanu twazaba twarabonye impinduka ifatika mu kurinda indwara Abanyarwanda.”

Mu myaka itanu uzamara, umushinga Tubeho wateganyirijwe ingengo y’imari y’Amadorali ya Amerika Miliyoni 60, ukazibanda ku gufasha kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana bapfa mu gihe cyo kubyara hamwe no kurushaho gutanga no kunoza serivisi nziza muri urwo rwego. Hiyongeraho gufasha abangavu n’ingimbi muri gahunda zitandukanye zo kuboneza urubyaro, ndetse no guhangana n’indwara ya Malaria n’izindi serivisi z’ubuvuzi.

Iyo mishinga izanafasha mu kongerera ubushobozi abari mu nzego z'ubuzima
Iyo mishinga izanafasha mu kongerera ubushobozi abari mu nzego z’ubuzima

Ni mu gihe muri iyo myaka umushinga Ireme wateganyirijwe ingengo y’imari y’Amadolari ya America Miliyoni 25, ukazibanda cyane ku bikora byo kuzamura imbaraga muri zimwe muri gahunda z’ubuzima mu Rwanda, hagamijwe kurushaho gutanga serivisi nziza.

Biteganyijwe ko ku ikubitiro iyi mishinga yombi izatangirira mu Turere 10, turi mu Ntara zitandukanye z’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka