MINISANTE ngo ntiyiyumvisha icyateye abaganga kwirara

Hamwe na hamwe mu bitaro bya Leta mu mujyi wa Kigali, hari abarwayi binubira ko basigaye bahamara amajoro n’amanywa batarabona ubabaza icyo barwaye.

Muri bimwe mu bitaro bya Leta hari abarwayi batinda kwakirwa bakamara umunsi wose bataranisuzumisha
Muri bimwe mu bitaro bya Leta hari abarwayi batinda kwakirwa bakamara umunsi wose bataranisuzumisha

Ni mu gihe hashize imyaka ibiri Ministeri y’Ubuzima ishyizeho amabwiriza abuza abaganga kurangarana abarwayi, by’umwihariko bakaba batemerewe kuvugira kuri telefone bari mu kazi.

Uwitwa Mutuyimana hamwe n’umurwaza we ku bitaro biri mu karere ka Nyarugenge, bavuga ko bageze kwa muganga sa mbiri z’ijoro bazi ko bahita bataha, ariko ngo bwarinze bubakeraho batarahabwa ibisubizo by’ibizamini batanze.

Mutuyimana agira ati “Hari abantu nasanze hano bahageze mu gitondo, turibaza tuti ‘ese ni ubuke bw’abaganga! Mbese byatuyobeye”.

“Urajya kubona ukabona muganga yigiriye kuri telefone, yayivaho akajya muri gahunda ze, abandi ku ruhande bakiganiriraaaa, kandi imbere yabo hari abarwayi barembye!”

Umurwaza wa Mutuyimana akomeza avuga ko muri iki gihe hari abarwayi bashobora kuba bapfira ku bitaro bitewe n’uburangare bw’abaganga, ndetse ko ibiciro nabyo bisigaye bihanitse n’ubwo abantu bafite ubwishingizi.

Hari umurwayi ukomeza yivovotera imbere y’umuyobozi wa serivisi z’ibitaro ati “niba ari abakozi bake kuki batongera abaganga ariko bakareka iriya myiryagaguro aho birirwa bavuga ubusa, bajye babivugira iwabo, mu kazi ni mu kazi”.

“Kubona abantu bane twageze aha sa munani z’ijoro bukarinda gucya nta bisubizo turabona, ku itariki 27 z’ukwa cumi na kumwe 2018 nabwo naje sa manani z’ijoro ntaha sa kumi z’irindi joro, ibi twabyita iki!”

Ushinzwe gukurikirana serivisi za bimwe mu bitaro bivugwamo imikorere mibi, asobanura ko batirengagije ikibazo cy’abakozi bake, ngo hari na bagenzi be bafite ubunebwe.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Ministeri y’Ubuzima(MINISANTE) Malick Kayumba yabwiye Kigali Today ko batiyumvisha niba hari ibitaro bimara umunsi wose bitarakira abarwayi.

Ati “Ntibyumvikana uburyo umuntu yakwirirwa ku bitaro umunsi wose kandi badafite abantu benshi, ntibishoboka! Turateganya kubasura tubatunguye, ni gahunda isanzweho ya buri gihembwe”.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize Ministeri y’Ubuzima yatangije gahunda yiswe ‘ijwi ry’umurwayi’, aho abaturage n’abaganga bahura bakaganiriramo ibibazo impande zombi zigira, ariko benshi ntibarabona umusaruro mwiza byatanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka