MINISANTE irasaba abayobozi b’ibitaro gutegura amatsinda azakingira COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irasaba abayobozi b’ibitaro by’uturere, ibitaro by’Intara n’Ibitaro bikuru byose gutegura amatsinda y’abazaba bashinzwe gukingira icyorezo cya COVID-19.

Mu ibaruwa MINISANTE yoherereje abo bayobozi yabamenyesheje ko binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), umushinga wo gukingira Abanyarwanda icyorezo cya COVID-19 uri hafi kugera ku musozo.

Yabamenyesheje ko nk’uko biteganyijwe, urukingo ruzahabwa bwa mbere ibyiciro by’abantu byihariye bigaragara ko bafite ibyago byinshi byo kwandura COOVID-19 birimo n’abakora mu nzego z’ubuzima.

MINISANTE yasabye abayobozi bakuru’ibitaro gutegura nibura amatsinda abiri kuri buri bitaro, urutonde rw’amazina yabo rukaba rwashyikirijwe MINISANTE bitarenze tariki ya 29 Mutarama 2021 bagatangira guhabwa amahugurwa mu rwego rwo kwitegura.

Mu rwego rwo kwitegura neza kandi MINISANTE isaba abayobozi bakuru b’ibitaro o ayo matsinda yazaba agizwe buri rimwe n’uzaba ashinzwe gucunga ibikoresho byo gukingira COVID, akaba nibura asanzwe ashinzwe ibikorwa by’ikingira.

Hari kandi gushaka ushinzwe gukusanya amakuru, uwo akaba asanzwe ashinzwe ibikorwa byo gukusanya amakuru, abaforomo babiri bashinzwe iby’ikingira, n’umuganga umwe ushinzwe gukurikirana uwamaze gukingirwa mu gihe cy’iminota 30.
Hari kandi umukozi uzaba ashinzwe gukurikinara uwahawe urukingo ku munsi wa mbere, uwa gatatu, uwa karindwi, uwa 14 n’uwa 21 nyuma yo kuruhabwa abo bose bakazaba bayobowe n’abayobozi bakuru b’ibitaro by’Uturere, ibitaro by’Intara n’ibitaro bikuru.

Abazaba bashinzwe ibikorwa byo gukingira COVID-19 bagomba guhugurwa kandi bagahabwa icyemezo cy’uko bahuguwe koko ku gukingira icyo cyorezo kugira ngo ibikorwa byo gukingira bizagende neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arko jyenavumbuyumuti wavura COVID-19 nyumayiminsi4 umuntu agaragayeho icyorezo

Nayituriki Daniel yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka