MINISANTE iramagana abanga guhabwa amaraso bitwaje imyemerere

Nubwo nta mibare izwi y’abarwayi banga guhabwa amaraso, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko bene abo barwayi bakomeje kugaragara mu bitaro.

MINISANTE ihamya ko mu bitaro hakigaragara abarwayi banga guhabwa amaraso
MINISANTE ihamya ko mu bitaro hakigaragara abarwayi banga guhabwa amaraso

Mu mezi abiri ashize mu bitaro bya Ruhengeri, hagaragaye umubyeyi wabyariye muri ibyo bitaro atakaza amaraso menshi, abaganga bafata umwanzuro wo kumwongerera amaraso ariko arabatsembera.

Uwo mubyeyi utarifuje ko dutangaza amazina ye, yavuze ko imyemerere ye itamwemerera guterwa amaraso. Ahamya ko ari umuhamya wa Yehova.

Nyuma ariko hiyambajwe ubuyobozi bumufasha kumva akamaro ko guterwa amaraso, nyuma yemera kuyaterwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, Malick Kayumba yatangarije Kigali Today ko ikibazo cya bamwe mu Banyarwanda banga guterwa amaraso kiriho.

Gusa ariko avuga ko kugira ngo Umunyarwanda abeho neza agomba kuba afite amagara mazima.

Agira ati "Kugira ngo umuntu akomeze kuhaho yemera n’Imana ye ni uko agomba kuba ari muzima ariko turacyafite ikibazo cy’abantu bamwe na bamwe kubera imyemerere yabo batemera ko bahabwa amaraso mu gihe ari indembe mu bitaro."

Akomeza agira ati "Ibyo biracyasaba imbaraga nyinshi z’ubukangurambaga ariko niko bigomba kugenda kuko kwigisha ari uguhozaho."

Akomeza avuga ko batari bakora ubushakashatsi ngo hamenyekane umubare w’abantu banga guterwa amaraso cyangwa abagizweho ingaruka no kwanga guterwa amaraso.

Kayumba Malick avuga ko umurwayi aterwa amaraso yabanje kubyumvikanaho na muganga.

Muganga ugiye kuyamutera ahabwa uburenganzira butangwa nabo mu muryango we mu gihe bigaragara ko adafite ubushobozi bwo kwifatira icyemezo cyangwa afite ikibazo cy’uburwayi bukomeye.

Ati "Gufata icyemezo cyo gutera umuntu amaraso kiri mu byo muganga asabira uburenganzira nyir’ubwite cyangwa abo mu muryango we gusa hari bamwe banga gutanga ubwo burenganzira ari naho ikibazo kiri kugeza ubu."

Yakwemera agapfa aho guterwa amaraso

Abahamya ba Yehova ni bamwe mu bavugwaho kwanga guterwa amaraso igihe barembye.

Musabyimana Julius, usengera mu idini ry’Abahamya ba Yehova avuga ko nawe adashobora guterwa amaraso kabone n’iyo yaba arembye.

Agira ati "Ndaguhamiriza neza ko ntashobora guhabwa amaraso icyakora hari uburyo bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso bukoreshwa mu kuvura abarwayi b’Abahamya ba Yehova ubwo njye nibwo nemera butabonetse nakwemera ngapfa."

Akomeza avuga ko mu gihe muganga yaba abyirengagije akamutera amaraso, bibaye ngombwa ashobora kwitabaza inkiko akamukurikirana.

Icyo amategeko y’u Rwanda abivugaho

Abanyamategeko bo mu Rwanda bahamya ko nta tegeko ririho rihana umuntu warokoye ubuzima bw’undi.

Impuguke mu mategeko akaba yunganira abantu mu mategeko, Me Karinganire Ignace Steven avuga ko itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo muri 2015 mu ngingo yaryo ya 13 hari aho rivuga ko umuntu ari umunyagitinyiro, Leta n’izindi nzego zose zayo zigomba kumwitaho.

Abantu batandukanye batanga amaraso yo gufasha indembe kwa muganga
Abantu batandukanye batanga amaraso yo gufasha indembe kwa muganga

Akomeza avuga ko nta muntu ugomba kwishingikiriza imyemerere ye kuko Leta y’u Rwanda idashingiye ku idini.

Ahubwo ngo icyo igamije ni uguteza imbere Abanyarwanda nk’uko bigaragara mu ngingo ya kane y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Me Karinganire avuga ahubwo ko kwanga gutabara umuntu uri mu kaga ari cyo cyaha gihanirwa.

Ati « Ntaho umuganga wakijije umuntu uri mu kaga ashobora gukurikiranwa kuko n’ubwo umuntu yapfa nta burangare yabigizemo adashobora gukurikiranwa. »

Abahamya ba Yehova ku isi hose ntibemera gutanga amaraso, kuyahabwa, kujya mu gisirikare, kujya mu mirimo ya Leta, kutajya muri politiki n’ibindi nk’uko bigaragara ku rubuga rwabo rwa interineti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yewe ibi turabimenyereye mu buvuzi kandi birababaje.ndumva idini rya yehova rigomba kugira ibitaro byaryo pe kuko abenshi baraturushya.imyemerere yabo nibwo burozi bwa mbere bukomeye.ariko twitabaza inzego zi ibanze igihe batarabigira.buriya uriya arahita bamukuramo.

Danny yanditse ku itariki ya: 17-10-2017  →  Musubize

Buri wese aziikorerera uwe mutwaro muvandi.cunga izamu ryawe kwanza.naho kugira ibitaro byabo siwo mwanzuro wa nyuma.

Ivan yanditse ku itariki ya: 22-10-2017  →  Musubize

Nagize amahirwe nsura kimwe mu bitaro byo mugihugu cy’i Burayi cyateye imbere muri byose. Nabajije Prof. Dr Hans Nina bajya batera amaraso abarwayi ambwira ko uretse Abaganga b’ABASWA gusa ntabandi bacyihutira gutera umurwayi amaraso. Yansobanuriye ko mu maraso y’umuntu habamo ibimenyetso 323 bitandukanye kandi ibyo 99% by’abantu ,bahuza ni bibiri gusa.Ubwo rero gutera amaraso uwo mugore habayemo ubuswa ndetse no kumuhohotera kuko Itegekonshiga nshiga muri Kinyarwanda umudendezo mu guhitamo idini rimunyuze

sekimonyo yanditse ku itariki ya: 16-10-2017  →  Musubize

Danny ibyo uvuze ni byo rwose. Twibuke ko amahame agenga ubuvuzi mu Rwanda anaha uburenganzira busesuye umurwayi kwihitiramo uburyo avurwa mo ndetse no kwanga ubuvuzi ubwo ari bwo bwose mu gihe biri mu nyungu ze icyo zaba zishingiye ho cyose.

Aimable yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka