MINISANTE ikomeje gahunda yo kongerera ubushobozi abakozi bo rwego rw’ubuzima
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ifatanyije n’Imiryango idaharanira inyungu (Management Sciences for Health/Msh), iri mu rugendo rw’imyaka itanu rwo kuziba icyuho kiri mu rwego rw’ubuzima, cyane cyane mu kongerera ubushobozi abakozi bomuriurwo rwego, hagamijwe gufasha Abanyarwanda kurushaho kugira ubuzima buzira umuze.
Ni urugendo rukubiyemo imishinga itandukanye, irimo iy’itangwa rya serivisi zinoze mu rwego rw’ubuzima, kwigisha abakora muri urwo rwego cyane cyane ababyaza, abaganga ndetse n’abaforomo.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ku buzima (International Conference on Health), ku wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024, irimo kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko Msh basanzwe bafatanya mu bikorwa byinshi bigamije kubaka urwego rw’ubuzima, ariko kuri iyi nshuro bazagirana ibiganiro bizibanda cyane ku kubaka urwego rw’ubuzima, hongererwa ubumenyi abakora muri urwo rwego.
Yagize ati “Hari umushinga twatangiranye na bo hashize amezi atatu, uzamara imyaka itanu, mu byo ugamije harimo kubaka urwego rw’ubuzima, no kudufasha kwigisha abakora mu rwego rw’ubuzima cyane cyane ababyaza, abaganga n’abaforomo.”
Akomeza agira ati “Mu Rwanda dufite abaforomo batari benshi, barengaho gato igihumbi kimwe, ariko twifuza kubakuba nibura kane. Twaranatangiye uyu mwaka, ndetse bari no mu bo tuzigisha umubare munini, Msh iri mu bafatanyabikorwa bafashe iya mbere, banahitamo urwego rw’ububyaza kuko ni ho twari dufite icyuho kinini, kuba ari na bacye ariko n’ubushobozi bwabo bukaba butari hajuru cyane, n’ibikoresho bakoresha.”
MINISANTE ivuga ko ababyaza nibagera nibura ku bihumbi bine, hari intambwe nini izaba itewe, nubwo bitazaba bigeze aho bivuza kuba bari, ariko bizaziba icyuho cyari gihari uyu munsi.
Dr. Anita Asiimwe, umuyobozi w’umushinga ushyirwa mu bikoarwa na Msh, ugamije guteza imbere itangwa rya serivisi zinoze mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda witwa Ireme, avuga ko bafatanya n’inzego za Leta hagamijwe gukomeza kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda.
Ati “Birafasha cyane, kuko uko ubuzima bwabo bumera neza, ni ko n’imibereho yabo imera neza, bityo bagakomeza gufatanya n’abandi bose mu guteza imbere Igihugu.”
Umuyobozi Mukuru wa Msh Marian Wentworth, avuga ko imwe mu mpamvu bahisemo gukorera inama yabo mu Rwanda, ari uko u Rwanda ari Igihugu cyiza kandi kimaze gutera imbere mu rwego rw’ubuzima, kubera ko ibikorwa bamaze kugeraho byigaragaza.
Ati “U Rwanda rwashoboye kugenda rwongera imbaraga ndetse n’ubushobozi mu bakozi bari mu rwego rw’ubuzima, kandi bari kubipimo bigenderwaho ku rwego mpuzamahanga, kandi guhera ejo tuzatangiza umushinga wo kwigisha ababyaza.”
Biteganyije ko mu gihe cy’imyaka ine, muri gahunda ya MINISANTE yiswe 4x4, izasiga mu Rwanda habarirwa nibura abaforomo ibihumbi bine, bavuye ku barenga gato igihumbi.
MINISANTE ivuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwari rusigaranye gusa 20% by’abakoraga mu rwego rw’ubuzima, aho mu baganga batanu bavuraga abana Igihugu cyari gifite hasigaye umwe gusa, ari na yo mpamvu urwo rwego rwashyizwemo imbaraga.
Ohereza igitekerezo
|
Nimwongere salary, muhembere level abazifite abantu bakore bishimye naho ubundi kongera abandi nabarimo babayeho nabi nta mumaro