MINALOC, MINEDUC, MIGEPROF na MINISANTE zigiye guhagurukira ikibazo cya ‘Autisme’

Minisiteri zitandukanye zo mu Rwanda zirimo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage (MINALOC), ishinzwe uburezi (MINEDUC), ishinzwe iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) n’ishinzwe ubuzima (MINISANTE), ziyemeje gushyiraho ingamba zihamye zigamije guhangana n’ikibazo cya ‘Autisme’.

Minisitiri Gashumba avuga ko ikibazo cya Autisme kigiye kwitabwaho mu buryo bwihariye
Minisitiri Gashumba avuga ko ikibazo cya Autisme kigiye kwitabwaho mu buryo bwihariye

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, tariki 06 Mata 2019 ubwo yitabiraga umuhango wateguwe n’ishyirahamwe ry’ababyeyi b’abana bafite Autisme, hagamijwe gukomeza gukora ubukangurambaga bwo kwita ku bana bafite ikibazo cya Autisme no kukimenyekanisha, dore ko hirya no hino mu gihugu ngo kitaramenyekana.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yashimye abo babyeyi kubera igitekerezo bagize cyo kwishyira hamwe kuko bituma buri wese atigunga ngo yihererane ikibazo. Avuga ko kandi ibiganiro nk’ibyo bituma ikibazo kirushaho kumenyekana.

Ati “Navuga ngo icyo kibazo ntabwo tukizi neza, haba mu baturage basanzwe ndetse n’abaganga.”

Hari abatanga akato muri sosiyete, haba ku bana ndetse no ku babyeyi b’abo bana bafite ikibazo cya Autisme, bikaba bishobora kuba biterwa n’uko icyo kibazo kitaramenyekana cyane.

Minisitiri Gashumba asanga iby’ibanze byo gukora ari ukumenyekanisha icyo kibazo kugira ngo abantu batagifata uko kitari.

Ati “Kuko aba bana iyo bitaweho hakiri kare, hari icyo bashobora gukora kandi gikomeye. Hirya no hino ku isi hari abagize amahirwe yo kwitabwaho hakiri kare bavamo abantu b’abahanga bakomeye.”

Minisitiri Gashumba avuga ko mu Rwanda kugeza ubu nta cyakozwe kigaragara mu rwego rwo kwita ku bafite ubwo burwayi.

Ati “Numva tugomba kubyemera. Ntabwo iki kibazo twagihaye umwihariko wacyo, nk’uko tuvuga ngo dufite porogaramu ya Malaria, Diyabete, Kanseri, SIDA,…gikwiye guhabwa umwihariko.”

Minisitiri Gashumba yiyemeje ko nka Minisiteri zose bireba, ari zo MINALOC, MINEDUC, MIGEPROF na MINISANTE bagiye gufatanya iki kibazo bakacyigaho ku buryo bw’umwihariko.

Ati “Ni inshingano zacu, aba bana ni abacu, aba bana ni ab’igihugu, kandi natwe mbere yo kuba abayobozi turi n’ababyeyi. Tuzafatanya kandi ntabwo bizatunanira kuko twemera ko abana ari zo mbaraga z’igihugu. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo aba bana bacu bakure neza, bagirire akamaro imiryango bavukamo n’igihugu, bagire ubuzima bwiza, bazagire ahazaza heza nk’abandi bana.”

Minisitiri yavuze ko kimwe mu byihutirwa bigiye gukorwa ari uguhugura abantu bashobora kwita kuri abo bana, ndetse no guteganya, mu ngengo y’Imari ya za Minisiteri irimo gutegurwa, igice cy’ingengo y’imari kizakoreshwa mu guhangana n’icyo kibazo cya Autisme.

Ubusanzwe ngo nta muntu wari uriho muri ziriya Minisiteri wari ushinzwe icyo kibazo. Ubu ngo bagiye gushaka abantu muri izo Minisiteri, bashingwe icyo kibazo.

Ababyeyi ni bo bafashe iya mbere mu kumenyekanisha iki kibazo

Mupenzi Egide uyobora umuryango w’ababyeyi bafite abana bafite ikibazo cya Autisme (Rwanda Parents’ Initiative on Autism (RPIA), avuga ko umuryango wa RPIA watangiye muri 2015. Icyakora na mbere y’uwo mwaka, ikibazo cya Autisme ngo cyahozeho, ahubwo ngo ni uko abantu batabashije guhura ngo bagishakire umuti.

Bamwe muri bo batangiye bahurira kwa muganga no mu mashuri y’abana, bagasanga abana babo bahuje ikibazo, biyemeza kwihuza nk’ababyeyi kugira ngo baharanire uburenganzira bw’abana babo, ari na ko babakorera ubuvugizi, bishakemo ibisubizo, ndetse begere na Leta n’abafatanyabikorwa kugira ngo barebe uko babafasha.

Mupenzi avuga ko na none muri iyi minsi ikibazo cya Autisme kirushaho kwiyongera ku isi. Mu bihe bishize ngo wasangaga ari umwana umwe mu bana 140 ufite icyo kibazo, ariko ubu ahakozwe ubushakashatsi, imibare igaragaza ko umwana umwe mu bana 40 afite icyo kibazo, gusa na none ngo umubare ukaba wiyongera bitewe n’uko muri iyi minsi iki kibazo kirushaho kumenyekana, abana bagifite bakagaragara.

Mupenzi Egide uyobora umuryango RPIA akangurira ababyeyi kutihererana abana babo bafite Autisme
Mupenzi Egide uyobora umuryango RPIA akangurira ababyeyi kutihererana abana babo bafite Autisme

Mu Rwanda imibare y’abafite iki kibazo ntiramenyekana kuko nta bushakashatsi burakorwa.

Ababyeyi b’abana bafite icyo kibazo bishyize hamwe, ubu ihuriro ryabo, RPIA, rikaba ririmo ababyeyi babarirwa muri 200 biganjemo abo mu mujyi wa Kigali.

Muri gahunda ziteganyijwe harimo iyo gukora ubushakashatsi buzenguruka hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice by’icyaro kuko hari ababyeyi b’abana bafite icyo kibazo ariko batazwi cyangwa na bo ntibite ku kukimenyekanisha.

Ishyirahamwe ryabo mu bindi rigamije harimo gutinyura ababyeyi bafite bene abo bana kubagaragaza ntibagire ipfunwe kugira ngo abana babo bitabweho.

Autisme ni iki?

Rukabya Rwema Jean Paul, umuganga w’abana (pediatre) ukorera mu bitaro bya Muhima, wita ku buvuzi bw’abana ariko bwibanda ku mikurire yabo, ntiyemeza cyangwa ngo ahakane niba Autisme ari indwara cyangwa ubumuga kuko yigaragaza mu buryo bwombi. Kugeza ubu kandi ngo nta n’izina ry’ikinyarwanda igira.

Muganga Rukabya Rwema Jean Paul asaba ababyeyi kubimenyekanisha mu gihe babonye ibimenyetso bya Autisme ku bana babo
Muganga Rukabya Rwema Jean Paul asaba ababyeyi kubimenyekanisha mu gihe babonye ibimenyetso bya Autisme ku bana babo

Uwo muganga avuga ko ari ikibazo gifata umwana muto akagira amakimbirane n’abandi bana ndetse n’ababyeyi, aho usanga arangwa no gukubagana cyane, kwiruka n’amahane. Umwana ufite ikibazo cya Autisme kandi ngo usanga ahugira cyane ku kintu arimo gukora ugasanga yatwawe na cyo, washaka kukimubuza cyangwa kukimukuraho akabyanga. Ikindi kiranga abo bana ni uko baba bafite ikibazo mu mivugire n’imitekerereze kuko hari abo bigora kuvuga n’iyo baba bakuru cyangwa ugasanga barakora ibintu bitari ku rwego rwabo.

Muganga Rukabya asobanura ko ababyeyi cyangwa n’abandi babana n’umwana ari bo ba mbere bamenya ko umwana afite ikibazo cya Autisme bashingiye ku mikurire n’imyitwarire ye uko bahorana na we umunsi ku munsi. Ngo si indwara kwa muganga basuzuma ngo bayibone nk’uko basuzuma izindi ndwara, ahubwo yemezwa hashingiwe ku bimenyetso umwana agaragaza.

Icyakora umwana ufite icyo kibazo iyo amenyekanye hakiri kare, ngo ashobora kwitabwaho cyane cyane agakenera umuntu umuhora hafi, umumenyereza imyitwarire myiza ku buryo uko akura ashobora guhinduka agakurikiza ibyo atozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka