Mfitumukiza arashaka uwamukiza

Umubyeyi witwa Mukanoheli Grace wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, aratakamba asaba abagiraneza kumugirira umutima w’impuhwe, bakamufasha kubona amafaranga angana na Miliyoni eshatu n’igice y’u Rwanda, kugira ngo umwana we w’umuhungu avurwe kandi akire ubumuga bw’ingingo bukomeje kumuzahaza.

Uwo mwana w’umuhungu witwa Mfitumukiza Samson, kuri ubu ufite imyaka 15, Mukanoheli avuga ko yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko afite ubumuga ubwo yari afite amezi icyenda.
Ubwo bumuga bwagiye burushaho gufata indi ntera, bugenda bumuzahaza kugera ku rwego atabasha kuvuga, gukoresha amaboko n’amaguru, bigera n’aho kugenda bimusaba gukuruza ikibuno kubera guhinamarana kw’ingingo.

Agira ati: “Namujyanye ku bitaro byita ku bafite ibibazo birimo n’iby’ubumuga by’I Rilima mu Karere ka Bugesera, bamusuzumye basanga byaatewe n’umutsi uturuka mu kaguru ujya ku bwonko watakaje ubushobozi bwo kuguma mu mwanya wawo, bambwira ko kubikosora bisaba kumubaga mu byiciro”.

“Ubwa mbere bansabye kwishyura Miliyoni 1 n’ibihumbi 200. Icyo gihe ntaho nagombaga kuyakura kubera ubushobozi bucye, icyakora ku bw’amahirwe ubwo navagayo uwo munsi nageze muri gare ya Nyabugogo, mpahurira n’umugiraneza w’umukobwa, wabonye ukuntu mpetse uwo mwana ungana atyo ku mugongo, agira amatsiko y’icyarimo kintera kurira mbimubwiye yemera kuntangira ibihumbi 400 mu mafaranga nasabwaga n’ibitaro”.

“Nayongeranyije n’andi macye abagiraneza bagiye bampa, umwana ndamujyana baramubaga batangira no kumukorera ubugororangingo ndetse banamuha inyunganirangingo zimufasha kubona uko agenda”.

Nyuma y’ubwo buvuzi, byatangiye kugaragara ko aramutse akomeje kwitabwaho akavurwa uko bikwiye ashobora gukira neza.

Mu nzu nto uyu muryango ubamo y’ibyumba bibiri hiyongereyeho n’uruganiriro bashyizemo igitanda uyu mwana ahora aryamishiijweho, umubyeyi we anyuzamo akamuhagurutsa akamwicaza nibura akaba yamara nk’iminota 10 yicaye.

Iyo akeneye guhaguruka, bamwegereza imbago agenderaho atera intambwe nkeya arambura ingingo, yasoza bakongera kumuryamisha mu buriri.

Mukanoheli avuga ko no kuba ibyo abibasha, abikesha ubwo buvuzi yahawe kuko mbere nta na kimwe yabashaga gukora.

Ati: “Ubwo buvuzi yari yakorewe bwagombaga gukurikira no kongera kumubaga indi nshuro yanyuma noneho agakira neza. Abaganga bambwiye ko ndamutse nishyuye Miliyoni eshatu n’igice kuri konti y’ibitaro, bahita babumukorera agakira neza”.

Mu kiniga giherekejwe n’amarira menshi uyu mubyeyi ababazwa no kuba atabona aho ayavana.
Ati: “ Byahuriranye n’uko nkennye nkaba ntagira ikintu na kimwe kinyinjiriza yewe nkaba ntanafite icyo nagurisha ngo aboneke. Inzu yonyine na yo turambikamo umusaya itadukwiye kubera ukuntu ari ntoya, nigeze ntekereza kuyigurisha ngo ndebe ko havamo udufaranga ducye, ariko nsigarana ihurizo ryo kwibaza aho uyu mwana na barumuna be nzaberekeza hanyobeye ndabireka”.

Ducye akura mu kudandaza amakara n’ubuyede umugabo akora nitwo bakesha amaramuko
Mukanoheli ukora ubucuruzi bwo kudandaza amakara muri santere y’ubucuruzi y’ahazwi nko ku Ngagi mu Murenge wa Cyuve, avuga ko hari ubwo akora agataha amaramasa, ubundi akabura ubwo asohoka kubera inshingano zo kwita ku mwana we urwaye, bityo ntabone ibumutunga.

Ni mu gihe umugabo we aca inshuro, mu kazi k’ubuyede rimwe akakabona ubundi yakabura agatahira aho.

Ati: “Ari njye ari na se iyo twagize icyo tubona ni we tuba duhangayikiye kurusha abandi kuko aba agomba kugaburirwa nk’imbuto cyangwa imboga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Théobald avuga ko bazashakisha umufatanyabikorwa wakunganira uyu muryango mu kumwitaho.

Agira ati “ubona ko serivisi akeneye gukorerwa zisaba ubushobozi burenze, bikaba ngombwa ko twiyambaza abandi bafatanyabikorwa. N’uwo muryango tuzareba niba twawushakira umufatanyabikorwa ushobora kuwunganira mu gukurikiranira hafi uwo mwana azavuzwe”.

Ibitekerezo   ( 5 )

Njyewe nashakaga nomero yiwe cyagwa se iyumuturanyi we

MANIRAKIZA Robert yanditse ku itariki ya: 22-06-2025  →  Musubize

Mwiriwe neza nuko ikibazo nta nomero ngo umuntu amushyirireho nayo yagura ni mbuto Kandi wenda na bandi bamufasha cyagwa se ngewe ni mumpe nomero ye cyagwa se iyumuturanyi we???

MANIRAKIZA Robert yanditse ku itariki ya: 22-06-2025  →  Musubize

Mushyireho Telefone ye uwashobozwa kumufasha abikore.

JeandeDieu yanditse ku itariki ya: 22-06-2025  →  Musubize

Mushyireho nomero ya Telefone ye harebwe uko abagiraneza bashobora kumufasha buri wese ufite umurima wimpuhwe agire icyo yakora.

JeandeDieu yanditse ku itariki ya: 22-06-2025  →  Musubize

Mwaramutse!Ko mutashyizeho phone yuyu mubyeyi kuburyo nuwashaka kumufasha yabasha kumubona, or mugashyiraho ubundi buryo umuntu yakoresha ashaka kumufasha. Yihangane umwana azakira.

Peter M yanditse ku itariki ya: 21-06-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka