Menya ibyashingiweho inzu mberabyombi yo mu Bufaransa yitirirwa Perezida Kagame

Inzu mberabyombi “President Paul Kagame Auditorium” yitiriwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, y’Ikigo IRCAD cyo mu gihugu cy’Ubufaransa yafunguwe ku mugaragaro, mu muhango wabereye i Strasbourg muri icyo gihugu ku wa gatatu tariki 19 Gicurasi 2021.

Ni icyumba cy’inama gifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 250, kirimo ibikoresho kabuhariwe by’ikoranabuhanga, bigaragaza amashusho abantu bashobora guhuriraho bari ahantu hatandukanye, za studio n’ibyuma by’itumanaho mu kwigisha amasomo atandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na Televisiyo y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yashingiye ku butumwa Prof. Jacques Marescaux, Umuyobozi w’Ikigo IRCAD yatangiye mu muhango wo gufungura iyo nzu mberabyombi, bwagarutse ku ruhare Paul Kagame yagize mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu gutunganya za serivisi, by’umwihariko z’ubuzima.

Hari kandi kuba Kagame yarasobanukiwe mbere ya benshi akamaro k’ikoranabuhanga mu gutuma habaho inzira yihuse n’umuvuduko mwinshi mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Indi mpamvu yatumye kiriya cyumba mberabyombi kimwitirirwa, harimo kuba Perezida Kagame yaremeye gufatanya n’Ikigo IRCAD France, mu gushyigikira ko mu Rwanda hubakwa ishami ryacyo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Bugesera, aho kizuzura Leta y’u Rwanda ishoyemo Miliyari 21 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ikirimo kubakwa mu Rwanda cyitezweho kuzafasha inzobere z’abaganga kugira ubumenyi buhanitse cyane cyane mu kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga, rifasha kurinda umurwayi w’imbagwa kugira inkovu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yagize ati “Abaganga b’inzobere bazabasha kugira ubumenyi buhagije bwo kwifashisha ikoranabuhanga rituma bashobora kubaga abantu ntibagire inkovu nk’uko dusanzwe tubimenyereye. Iryo koranabuhanga iyo ryakoreshejwe ku wabazwe, agira gusa utuntu tw’utwenge nka tune tugaragara umuntu akibagwa, tukagenda dukira agasigara nta nkovu igaragara nini nk’uko cyera byakundaga kugaragara”.

Yongera ati “Iyo ni inyungu ikomeye cyane mu kwita neza ku barwayi, kubera ko abenshi babazwe muri ubwo buryo ntibakunze kugira za infections, ikindi ntibatinda mu bitaro, bikorohereza abaganga n’abaforomo mu kwita ku barwayi baba babazwe, nyuma y’igihe gito bitabwaho bagahita bataha. Izo ni zimwe mu mpamvu zashingiweho Umukuru w’igihugu cyacu yitirirwa kiriya cyumba mberabyombi”.

Ikigo IRCAD France cy’ubushakashatsi mu kurwanya indwara za Cancer zifitanye isano n’inzira y’igogora (Research Institute against Digestive Cancer), cyashinzwe na Prof. Jacques Marescaux.

Prof. Jacques Marescaux
Prof. Jacques Marescaux

Kizobereye mu kuvura Cancer zifata imyanya y’inzira y’igogora, aho abaganga babaga bifashishije ibyuma kabuhariwe bya Robot, ku buryo nta kwibeshya na gato gushobora kubaho mu kuvura umurwayi, kubera ubuhaga buhanitse bikoranwe.

Ikindi ni uko abashakashatsi n’abaganga b’inzobere b’icyo kigo kimwe n’abakorera mu yandi mashami yacyo ari hirya no hino ku isi, bahanahana amakuru y’akazi kabo ka buri munsi mu buryo buhoraho.

Izo serivisi zose zitangirwa muri icyo kigo, Perezida Paul Kagame amaze gutangiza ku mugaragaro inzu mberabyombi yamwitiriwe, yasobanuriwe imikorere yazo, cyane ko ziri no mu zizaba zitangirwa mu ishami rya IRCAD ririmo kubakwa mu Karere ka Kicukiro.

Ikigo IRCAD France cyashinzwe mu mwaka w’1994. Gifite andi mashami mu bihugu nka Bresil, Taiwan ndetse mu gihe cya vuba amashami yacyo ari kubakwa mu Bushinwa no muri USA azatangira gukora.

Ikigo kizobereye mu bushakashatsi no kuvura indwara za Cancer zibasira inzira y'igogora (Photo internet)
Ikigo kizobereye mu bushakashatsi no kuvura indwara za Cancer zibasira inzira y’igogora (Photo internet)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka