Matyazo: Bakijijwe amafaranga bacibwa babyariye munzira

Abaturage bo mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero batangaza ko biruhukije umunaniro baterwaga no kwivuza kure, byabaviragamo gucibwa amande y’ibigumbi 10 igihe babyariye munzira.

Iyi poste de sante ngo ije kuruhura abatuye aka gace
Iyi poste de sante ngo ije kuruhura abatuye aka gace

Abaturage batuye mu kagari ka Rutare biruhukije nyuma y’uko bashyikirijwe Poste de santé yubatswe ku nkunga umuryango wa IDA Rwanda ku bufatanye n’abanyeshuri biga ubwubatsi mu gihugu cya Canada i Montreal baje kubaka iri vuriro.

Ni ivuriro rigiye gutuma ababyeyi batongera kujya kwa muganga bahetswe mu ngombyi ya Kinyarwanda ngo babyarire mu nzira bitume bacibwe amafaranga nkuko bitangazwa n’Uwambajimana Beatrice.

“Kujya kwivuza Kabaya byari ibibazo kuko rwari urugendo rugoye, njye nagiye kubyara bampetse mu ngombyi, ariko n’ubundi nagezeyo nabyariye mu nzira barampana, ntanga ibihumbi icumi, ubu ikibazo cyakemutse.”

Abaturage bavuga ko kuba batagiraga ikigo nderabuzima kibegereye byabatezaga ibibazo cyane cyane ku bagore batwite n’abafite abana.

Uwimana Venantia avuga ko yahoraga mu nzira aherekeza abagore bagiye kwa muganga ariko ngo agiye kuruhuka.

“Twashubijwe wumve ngo twashubijwe, njye ndashimira Imana kuko ntazongera kuvunika, nahoraga munzira nshoreye abagore bagiye kwa muganga, urabona ni urugendo rurerure haba kujya Muramba cyangwa kujya Kabaya.”

Uwimana avuga ko kugera Kabaya yakoreshaga amasaha ane ari umuntu utarwaye, kuba aherekeje umurwayi bikaba byari ibindi bibazo, mu gihe kugera Muramba yari amasaha abiri ariko naho bikagora kubera inzira ihanamye, imvura yagwa inzira ikanyerera.

Ni ubuzima utabubamo atakwiyumvisha, gusa uwabonaga urugendo abaturage bakoraga bashaka serivisi z’ubuzima yabagiriraga impuhwe.

Mutwarangabo Innocent umukozi w’akarere ka Ngororero akaba avuga ko iyi poste de santé igiye kuba igisubizo ku baturage b’akagari ka Rutare n’abahaturiye.

Poste de santé yuzuye itwaye miliyoni 109 haziyongeramo ibikoresho ubu bitaragera mu Rwanda naho abakozi ngo bazatangwa n’akarere ka Ngorero.

Mu karere ka Ngororero habarizwa ibigo nderabuzima 14 mu mirenge 13, ariko kubera imiterere y’akarere igoranye hari aho bidahagije kuko umuturage akirenza ibirometero 5 ajya kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Harakabaho Leta y’URwanda iyobowe na Paul Kagame we wibuka ibice byasigaye inyuma mu iterambere by’umwihariko imisozi ihanamye yo muri Ngororero mu rwego rwo kurengera abenegihugu.

Barekayo Faustin yanditse ku itariki ya: 3-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka