Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Prix Galien muri Senegal, asaba Afurika guhuza kugira ngo yihaze mu by’ubuvuzi

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga igihembo kizwi nka Prix Galien Afrique, wabereye i Dakar muri Senegal, asaba ko Abanyafurika bahuriza hamwe imbaraga kugira ngo bagere ku kwihaza mu bijyanye n’ubuzima.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu bakomeye harimo Abayobozi nka Perezida wa Senegal Macky Sall, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, abashakashatsi n’abakuru b’imiryango yagize udushya igeraho mu bijyanye no kwita ku buzima bw’abantu.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ibyo Abanyarwanda bagezeho, birimo ubushakashatsi bwakozwe na Dr Leon Mutesa bwerekanye uruhererekane rw’ihungabana ku bakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yavuze ko ubu bushakashatsi bwafashije kuvura indwara zitandukanye abarokotse Jenoside n’ababakomokaho, bituma bagira ubuzima bwiza binabarinda guheranwa n’amateka mabi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubumenyi n’ubushakashatsi bishingiye ku Ikoranabuhanga bizafasha Afurika kugera ku cyerekezo yifuza mu rwego rw’ubuzima, abazabaho mu binyejana bizaza bakazagira ubuzima bwiza.

Ashima ko u Rwanda rufite Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n’ubuvuzi bufite ireme kandi budaheza(UGHE), ikaba itoza abaganga, abaforomo n’abashakashatsi kugera ku cyerekekezo cy’isi na Afurika by’umwihariko.

Gahunda yo kugeza amaraso n’indi miti ku barwayi hakoreshejwe utudege tutagira abadereva(drones) na yo Madamu wa Perezida wa Repubulika yayigarutseho mu Ijambo yagejeje ku Ihuriro Prix Galien Afrique muri Senegal.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibi hamwe n’ibindi bitahindura ubuzima bw’Abanyafurika hatabayeho ubufatanye bw’abahanga mu by’ubuvuzi n’imiti Afurika imaze kugira, babifashijwe n’inzego zifata ibyemezo.

Yakomeje agira ati “Tugomba gukomeza ubufatanye n’ubumwe twakomeje kugaragaza mbere y’icyorezo cya COVID-19, kuko kubaho neza kwa buri wese ari ko kuzatuma abantu bose bamererwa neza.”

Madamu Jeannette Kagame avuga ko Afurika idakwiye gusigara inyuma mu bijyanye no kubona abahanga n’abashakashatsi, imiti hamwe n’inkingo byafasha guteza imbere ubuzima bw’abayituye.

Yashimye ko u Rwanda na Senegal byitegura kubaka inganda zikora inkingo n’imiti mu rwego rwo gufasha Afurika kwihaza mu bumenyi no kwikorera imiti.

Yakomeje agira ati "Kubera iki umugabane wacu wakomeza kwibasirwa n’ingaruka z’ibyorezo udashobora guhagarika kubera kubura ibikorwa remezo biteye imbere mu buvuzi! Kuki twakomeza gutega amaboko abafatanyabikorwa bacu bo hanze kugira ngo tubone ibikoresho by’ubuvuzi kandi mubona ingorane byateye muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19!"

Igihembo kizwi nka Prix Galien Afrique gitangwa n’Umuryango ’Foundation Galien International’ mu rwego rwo gushimira abashakashatsi, abahanga n’ibigo byakoze ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi n’imiti muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka