Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama yerekeye ubuzima i Doha

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima ibera i Doha muri Qatar.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, yibukije kongera gutekereza ku bibazo byugarije Isi mu rwego rw’ubuzima, ndetse no gutekereza ku ngamba zihariye zititaweho uko bikwiye.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nta cyagerwaho mu Isi, mu gihe haba hadashyizweho ingamba zatuma haba amahoro mu bice bitandukanye by’Isi.

Ikindi kandi, yavuze ko nta cyagerwaho hatabayeho kwita ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, uburumbuke, kurwanya ubukene, kwita ku buzima bwiza bw’umubyeyi n’umwana no kwita ku iterambere rya muntu ku giti cye.

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku ntego z’iterambere rirambye (SGDs) zemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 2015, zisaba ibihugu byose by’Isi gukorera hamwe mu kurwanya ubukene, kurinda umubumbe w’Isi, n’ibindi. Yavuze kandi ko hari icyizere ko mu mwaka wa 2030, abaturage bose bazaba bafite amahoro n’uburumbuke.

Avuga kuri ibyo by’intego z’iterambere rirambye(SDGs), yavuze aho u Rwanda rugeze muri urwo rwego, ati “Mu Rwanda, ijoro rirerire ryamaze gutambuka, ariko nibwo dutangiye kurota, amashusho ari mu mitwe yacu atuma tugira ibyo twifuza kandi dushaka kugeraho. Imihanda ifite isuku itatswe n’ibimera bitandukanye, ibikorwa remezo byiza, kurandura ubukene, uburinganire, kwihaza mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, ibigo bikomeye kandi bikora neza, inzego z’ubuzima zigera kuri bose, gukingira abana b’abakobwa bose, kuba Igihugu cya mbere mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura …”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nyuma y’igihe byaje kugaragara ko izo zitari inzozi gusa, kuko hari bimwe muri ibyo byifuzwaga byagezweho, n’ubwo hari n’ibibazo bigihari.

Mu bibazo yavuze bigihari, hari ibijyanye n’ibyuho bikiri mu nzego z’ubuzima muri rusange kandi ko inzobere zitabiriye iyo nama zizi uko ibibazo biri muri urwo rwego bihagaze kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka