Madame Jeannette Kagame yasobanuye ko u Rwanda rutazacika intege mu kwita ku buzima bw’abarutuye
Madamu Jeannette Kagame yatangarije abitabiriye inama y’ihuriro ry’Abagore b’Abakuru b’ibihugu by’Afurika (OAFLA) ko u Rwanda rwiyemeje kutazacika intege mu rugamba rwo gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza.

Yabitangarije muri iyi nama yabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2017, ahateraniye inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Yavuze ko urubyiruko ari rwo ruza ku isonga mu kurindwa indwara z’ibyorezo nka virusi itera Sida, kandi u Rwanda rukabikora rufatanije n’abafatanyabikorwa mu buzima.
Yagize ati “Nk’igihugu cyizera ko urubyiruko ari rwo maboko y’ejo, ntabwo twaterera iyo. Niyo mpamvu dukomeza kongera ingufu mu kwita ku buzima, dukusanya amakuru ajyanye n’ubuzima, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu ari bo twita abajyanama b’ubuzima.”
Yatanze ingero za bimwe mu bikorwa ahagarariye kandi yanashinze birimo Umuryango Imbuto Foundation, Umuryango ufite gahunda y’imyaka 12 yigisha abakobwa b’abangavu kumenya iby’ubuzima bwabo.

Yavuze kandi ko mu Rwanda hari gahunda yo gufasha abana bavukanye virusi itera Sida bagera ku 8.134 kubasha kubona imiti igabanya ubukana, anongeraho ko
n’urubyiruko ruri mu kigero cy’ubugimbi rugera ku 9,904 ruri hagati y’imyaka 10 na 19 na bo bahabwa iyo imiti bakanakurikiranwa.
Yanasabye bagenzi be bitabiriye iyo nama gufasha urubyiruko kugera kuri serivisi z’ubuzima, kugira ngo hatagira ikibatega mu kugera ku ntego bafitiye umugabane w’Afurika.
Ohereza igitekerezo
|