Madagascar: Umuti uvugwaho kuvura COVID-19 wahawe abanyeshuri

Nyuma y’uko Perezida wa Madagascar amuritse umuti avuga ko uvura ukanarinda Covid-19 kuwa mbere w’iki cyumweru, ndetse akanatangaza ko gahunda ya guma mu rugo yoroshywa, byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa kuva uwo munsi, ngo kubera ko babonye umuti. Bityo uyu muti, ku ikubitiro ukaba watanzwe mu bigo by’amashuri kugira ngo ukingire abanyeshuri.

Abanyeshuri na mwalimu banyweye umuti bivugwa ko uvura COVID-19 (Ifoto: RFI)
Abanyeshuri na mwalimu banyweye umuti bivugwa ko uvura COVID-19 (Ifoto: RFI)

Uwo muti gakondo watangajwe na Perezida wa Madagascar kugeza ubu ibiwugize ndetse n’umubare w’abantu wageragerejweho ntibiramenyekana. Watangiye guhabwa abana b’abanyeshuri bose biga mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu mu mashuri yisumbuye kuko ari bo ba mbere basubukuye amasomo ku wa gatatu tariki 22 Mata 2020 nyuma y’uko amashuri yari amaze ukwezi kose ahagaritswe kubera Covid-19.

Icyakora abarimu bigisha mu mashuri y’ubuganga bagaragaje impungenge bafite kuri uyu muti.

Amacupa ya 33cl agera ku bihumbi 45 yatanzwe mu bigo by’amashuri yo mu mijyi yakozweho cyane na Covid-19 muri icyo gihugu, iyo mijyi ikaba ari Antananarivo, Tamatave na Fianarantsoa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbega uko byaba ari byiza madagascar ibaye yabonye umuti wa covid19 reka tubitege amaso.

MFITUMUKIZA FRIDAY yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

abantu bagerageza guhamara 114 babesha ari bihuha bakwi gufatirwa ibyemezo ntabwo aribyo guhwihwisa amagambo.

jean damuor nyaruguru yanditse ku itariki ya: 24-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka