Leta yihaye intego yo kongera amavuriro yo mu rwego rwa kabiri

Mu rwego rwo gutanga serivisi inoze kandi yihuse ku buzima, Leta y’u Rwanda imaze kuzuza amavuriro umunani (8) yo mu rwego rwa Kabiri, intego ikaba kuyongera hirya no hino mu gihugu kuko afitiye akamaro gakomeye abaturage.

Ivuriro ryo ku rwego rwa 2
Ivuriro ryo ku rwego rwa 2

Ibi byatangajwe na Dr Corneille Ntihabose, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyatambutse mu ijoro ryo kuwa 12/5/2022.

Avuga ko amavuriro mato yo ku rwego rwa kabiri yunganira poste de santé guha serivisi nziza abaturage, ariko bitandukaniye ku ndwara zimwe na zimwe poste de santé zitavura, ariko ayo mavuriro yo akaba azivura.

Ati “Amavuriro yo ku rwego rwa mbere (Poste de santé) bakora ku manywa gusa, ntabwo bakora amasaha 24 kuri 24, naho amavuriro yo ku rwego rwa 2 yo akora amasaha 24/24, ndetse iminsi irindwi kuri irindwi”.

Indi mpamvu aya mavuriro yo ku rwego rwa Kabiri yatekerejwe, ni ukuruhura abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya ku bigo nderabuzima, ariko bakanongeramo serivisi zimwe zitaboneka ku bigo nderabuzima.

Zimwe muri servisi zongerewe muri ibi bigo harimo kubyaza no kuvura amenyo n’amaso. Dr Ntihabose avuga ko aya mavuriro yo kurwego rwa 2 yatangiriye mu Karere ka Bugesera, ndetse akagenda agera ku ntego yayo, kuko abantu 900 bamaze kubyarira muri ayo mavuriro bose byagenze neza uko bikwiye, kuko nta mwana cyangwa umubyeyi wagize ikibazo.

Harateganywa ko ayo mavuriro azagenda yongerwa hakurikijwe ubushobozi, ndetse hagashyirwamo n’ibikoresho byose bizifashishwa mu gutanga serivisi zitaboneka ku bigo nderabuzima.

Mu Rwanda ibigo nderabuzima byatangiye kubakwa mu mwaka wa 2011, kuko politiki ya Leta yabonaga yuko intego ari uko yagabanya urugendo umuturage akoresha ajya gushaka serivisi z’ubuzima.

N’ubwo hari ibigo nderabuzima bigera muri 400, Leta yakoze ubushakashatsi isanga umuturage akoresha iminota 57, hafi isaha ajya kwivuza ku kigo nderabuzima nyuma ifata icyemezo cyo kongera ibyo bigo, ariko inubaka amavuriro yo ku rwego rwa kabiri kugira ngo yunganire ibigo nderabuzima muri izo serivisi iha umuturage.

N’ubwo iri vuriro ryitwa urwego rwa 2 hari indwara zikomeye zisaba kujya ku bitaro bikuru, urugero nk’aho isukari yazamutse, uwarwaye impiswi, ndetse n’indi ndwara ikomeye bisaba kugana ibitaro bikuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka