Leta yashyize ibitaro 9 mu byigishirizwamo abiga ubuvuzi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yashyize ibitaro icyenda ku rwego rwo kwigishirizamo abiga ubuvuzi mu Rwanda, mu kongera inzobere z’abaganga.

Ibitaro bya Butaro mu byazamuwe
Ibitaro bya Butaro mu byazamuwe

Ibyo bitaro ni ibya Ruhengeri, Kibungo, Rwamagana, Kabgayi, Butaro, Kibogora, Kibagabaga, Nyamata, ndetse n’ibya Byumba.

Ibitaro bishya bizigishirizwamo bije bisanga ibindi bitanu birimo ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda, ibitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB), ibitaro byitiriwe Umwami Faisal n’ibya Ndera.

Imbaraga zo guhugura inzobere mu buzima, zijyanye na gahunda ya Leta yo kongera inzobere z’abaganga mu rwego rw’ubuvuzi (2030), bikazafasha kunoza serivisi z’ubuvuzi mu gihugu.

Kugira ngo ibyo bigerweho, Guverinoma irateganya gushyiraho abakozi bashinzwe ubuzima babifitiye ubushobozi, kandi bari hirya no hino mu gihugu.

Byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga bushinzwe abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima (HRHS), Dr Patrick Ndimubanzi, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku wa Gatanu 19 Kanama 2022.

Yagize ati “Kwagura ibice bitandukanye aho abanyeshuri bigira ubuvuzi ni ngombwa. Mbere yo gufata icyemezo cyo kuzamura mu ntera ibitaro bikaba ibya Kaminuza, ni bintu bitatu by’ingenzi birebwa. Kimwe muri byo ni abakozi; bagomba kuba ari abaganga b’inzobere, abaforomo n’ababyaza bafite uburambe buhagije”.

Yagaragaje ko Minisiteri y’Ubuzima ibanza gusuzuma ibikoresho ibyo bitaro bifite.

Dr Ndimubanzi yasobanuye ko intego ari uko hazaba hari abakozi bo kwa muganga, bageze ku 6,513 bazarangiza kwiga mu myaka 10 (2020-2030).

Ishuri ry’amenyo rizatanga abaganga 464 mu gihe ishuri ry’ubumenyi mu by’ubuzima riteganyijwe gutanga 1241, iry’ubuvuzi na farumasi rizatanga 2,572 mu gihe ishuri ry’abaforomo n’ababyaza rizatanga 2236.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka