Leta yabujije ababyeyi kuzingura inda

Umuhoza Charlotte ni umwe mu babyeyi bitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ku bana bavuka badashyitse wizihirijwe ku bitaro by’akarere ka Kirehe kuwa kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019.

Umuganga aganiriza umubyeyi wabyaye umwana udashyitse mu bitaro by'akarere ka Kirehe
Umuganga aganiriza umubyeyi wabyaye umwana udashyitse mu bitaro by’akarere ka Kirehe

Uyu mubyeyi w’abana batanu, avuga ko uwa gatanu ari nawe yari yazanye muri ibyo birori, yavutse adashyitse kuko inda yavutse igize amezi arindwi.

Avuga ko bamushutse bamubwira ko inda ye bayizinze (bamuroze kutazayibyara), ahita ajya kwahira ibyatsi kugira ngo (ayizingure) izavuke neza hashize amezi icyenda, ariko ngo yatunguwe no guhita ayibyarira amezi arindwi.

Umuhoza agira ati “Narirukanse njya gushaka ibihuru umuti ndawunywa, niba ari wo watumye mbyara umwana udashyitse ntabwo mbizi, ariko abandi bana bo nababyaye igihe kigeze. Ndashishikariza abandi babyeyi kudakora nk’uko nakoze kuko nahakuye isomo rikomeye”.

Umwana wavutse adashyitse abanza gushyirwa mu byuma bitanga ubushyuhe
Umwana wavutse adashyitse abanza gushyirwa mu byuma bitanga ubushyuhe

Mugenzi we Mukamana Vestine, na we avuga ko bamugiriye inama yo kuzingura inda y’umukobwa we, mu gihe yari agitekereza aho yakura amafaranga yo gushaka imiti ya kinyarwanda, wa mukobwa we ngo yahise abyara.

’Kuzinga’ inda ni imyumvire ababyeyi batwite bagira ko bashobora kubyara batinze ugereranyije n’igihe cyateganyijwe, bityo bakitabaza imiti ya gakondo ngo ibafashe kuzabyarira igihe, ari byo bita ’kuzingura’ inda.

Umuco wo kuzingura inda ureze mu baturage nkuko benshi mu babyeyi twaganiriye bari ku bitaro bya Kirehe bakomeje kubisobanura.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukandarikanguye Geraldine, na we ashimangira ko bamugiriye inama yo kuzingura inda akabyanga, akaba ashishikariza abaturage gucika kuri iyo myumvire.

Ati “Hari uwaje abwira umugabo wanjye ngo azabyuke mu gitondo hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe butaracya, ajye gushaka umutumba w’insina y’intuntu mu rutoki, afate umutumba w’imbere awuvomeshe amazi ayampe nyanywe, ako kanya ngo ndahita njya kubyara kuko nari natinze!

Umugabo yarambwiye ati ’nk’umuntu wambona mu rutoki butaracya ndimo gushakisha imitumba y’insina, yavuga iki”!

Mukandarikanguye avuga ko mu bituma ababyeyi bakuramo inda cyangwa bakabyara abana badashyitse, ngo hashobora kubamo n’imiti ya kinyarwanda.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya indwara mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr. Turate Innocent, ashimangira ko imiti ya kinyarwanda igira uruhare mu guteza ababyeyi gukuramo inda cyangwa kubyara igihe kitaragera.

Dr. Turate yasuye ababyeyi babyaye abana badashyitse mu bitaro bya Kirehe
Dr. Turate yasuye ababyeyi babyaye abana badashyitse mu bitaro bya Kirehe

Dr. Turate akomeza avuga ko umuvuduko w’amaraso n’indwara zitandura muri rusange, guhozwa ku nkeke k’umubyeyi utwite n’ibindi byose bimutera kubura amahoro, ari intandaro yo gukuramo inda cyangwa kubyara igihe kitageze.

RBC isaba umubyeyi utwite wumva aribwa mu kiziba cy’inda, asuka uruzi cyangwa afite umuriro, kwihutira kujya kwa muganga, kuko biba ari ibimenyetso mpuruza by’uko ashobora kubyara.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), muri rusange hamwe n’abafatanyabikorwa ba Leta bagize imishinga y’ikigega nterankunga cy’Abanyamerika (USAID), beretse ababyeyi bafite abana bavutse badashyitse uburyo bagomba kubitaho.

Umwana nk’uyu agomba guhekwa ku nda y’umubyeyi we (umugabo cyangwa umugore) bakuyemo imyenda kugira ngo imibiri ibashe gukoranaho, hagamijwe ko ubushyuhe bw’umubyeyi bugera ku mwana.

Umuntu wese ugiye gufata uyu mwana asabwa kubanza kwisukura, agakaraba amaboko buri gihe kandi agategekwa kumwonsa bihagije.

Abaganga bagaragaje ko umwana wese wavutse igihe kitageze iyo yitaweho abasha gukura neza, ariko uwabuze ubushyuhe n’intungamubiri bituruka mu biribwa ahabwa hamwe n’amashereka y’umubyeyi, ahita yitaba Imana.

Ikigo RBC gitangaza ko 10% by’abana babyarwa buri mwaka baba bavutse batagejeje igihe, kandi ko kwa muganga bakira buri mwaka abagera ku 2,000 bazanwa kuvuzwa indwara ziturutse kuri icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abanyarwanda baravuga ngo. utararongwa ngo yabwituma aburiye murangije kwivuza none mutangiye kubeshya abandi iyo mubireka tukareba amaherezo

ntaganira yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Rata wowe urabiz! Barabashuka mubimbaze! Amezi 3 ndayamaze ndyamye kuberiki? Bazajye bareka kujyayo.

Mutuyimana liberee yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka